Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere n'abagize komite y'umutekano y'akarere itaguye bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kanjongo, Akagari ka Kigoya, mu nteko y’abaturage, baganira nabo ku ngingo zinyuranye zirimo imikorere y'inteko ishinga amategeko, isuku n'isukura no gukumira amakimbirane yo mu ngo, bakira ibitekerezo banakemura ibibazo bagejejweho.
Hon. Mukarugwiza Judith akaba n'umuyobozi w'itsinda ry'abadepite bari mu ruzinduko rw'akazi mu karere rugamije kugenzura imihanda y'imihahirano kuri uyu wa 03/02/2026, yaganirije abaturage ku miterere n'imikorere by'inteko ishinga amategeko aboneraho no kubasobanurira icyabagenzaga mu karere.
Ku ngingo ijyanye n'isuku n'isukura, Hon. Mpembyemungu Winifrida yibukije abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima abasaba kurangwa n'umuco w'isuku muri byose na hose, mu gihe Hon. Ndereremungu Joseph yagarutse ku ngingo yo gukumira amakimbirane mu ngo, n'ububi bwayo, kandi asaba abaturage kuyirinda bimakaza umuco w'ibiganiro no kwitabaza inshuti igihe ibiganiro binaniranye.
Nyuma y'ibiganiro rusange abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo kandi babaza ibibazo byarimo gushima imihanda, amashanyarazi n'amashuri, ibibazo by'imidugudu imwe idafite amazi meza, ikibazo cya EjoHeza aho umuturage yavugaga ko utayigana ngo baguhe ku mafaranga wabitsemo agufashe mu gihe uyakeneye, imitungo yangijwe n’imihanda na REG (ikigo cy'igihugu gishinzwe ingufu), ba nyirayo bakavuga ko babariwe ariko bakaba batabona amafaranga (ngo iyo babajije bababwira kujya kuri Sacco ariko Sacco nayo ikababwira ko ayo mafaranga ntayahari), urusaku ruterwa n'akabari n'ikibazo cy'umuturage usaba ubufasha nyuma y’impanuka y'umugabo we wagonzwe na moto.
Abadepite, Ubuyobozi bw’Akarere, n’abagize Komite itaguye y'umutekano mu karere ka Nyamasheke batanze ibisubizo n'umurongo ku bibazo byabajijwe, bizeza gukorana n'umurenge hakurikiranwa ibitahise bikemukira mu nteko kandi n'abadepite basezeranya abaturage ko bazakomeza gukurikirana ikemurwa ry'ibyo bibazo.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…