Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Abitabiriye inama ya Taskforce ya Kawa ku rwego rw'Akarere ka Nyamasheke

Mu nama ya Taskforce ya kawa ku rwego rw'akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse, hagarutswe ku bwinshi bw'ibiti bya kawa mu karere ka Nyamasheke n'uburyo ibi byaba intandaro yo kongera umusaruro wa kawa ukomoka kuri ibyo biti kandi bikajyana n'ubwiza bwayo ku buryo akarere kataba ku mwanya wa mbere nk'agafite ibiti byinshi bya kawa, ahubwo kakaba kuri uwo mwanya muri byose. 

Kugeza ubwo inama yabaga, mu karere ka Nyamasheke habarurwa ibiti bya kawa 20,312,578, ibi biti bya kawa bikaba bihinze ku buso bungana na ha 52,391 bitanga umusaruro ungana na T3645 za kawa itunganyije neza, naho abahinzi ba kawa mu karere bakaba ari 41,827. Mu mwaka ushize, mu karere ka Nyamsheke hatewe ibiti bya kawa 1,061,040 hakaba hateganyijwe guterwa ingemwe 1,354,125 mu mwaka wa 2026.
Nk'uko byagaragajwe mu nama, birakwiye ko bimwe mu biti bya kawa bisazurwa mu rwego rwo kongera umusaruro wa kawa mu karere, kuko n'ubwo akarere gafite ibiti byinshi bya kawa, byinshi muri byo bishaje bikaba bidatanga umusaruro witezwe.
Mu nama ya taskfoce yitabiriwe n'abafite inganda za kawa, abashinzwe gucunga inganda za kawa, Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abashinzwe ubuhinzi mu mirenge, barebeye hamwe amabwiriza anyuranye ajyanye n'isarura ndetse n'itunganywa rya kawa, umuyobozi w'Akarere asaba ko habaho ubufatanye ku bijyanye no kugeza kawa ku nganda, hirindwa kunyuranya n'amabwiriza kuko bigira ingaruka ku bwiza bw'umusaruro wa kawa bikanateza ibihombo abatubahiriza mabwiriza. 

Abitabiriye inama kandi basabwe gufatanya gukumira abamamyi ba kawa bunama ku baturage bakabagurira kawa ku giciro kitagenwe na NAEB (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi), munsi y'amafaranga 750 ku kilo kimwe kandi bakoresheje iminzani itizewe, gukangurira abaturage gusazura no gusimbuza ibiti bya kawa birengeje imyaka 30 mu rwego rwo kongera umusaruro wa kawa n'ubwiza bwayo. 

Kugira ngo igiti cya kawa gitange umusaruro witezwe birakwiye ko gisazura byibura nyuma ya buri myaka 10, kigasimbuzwa kandi nyuma y'imyaka 30, ibi bikajyana kandi no gukoresha ifumbire n'imiti yagenewe kwica udukoko mu rwego rwo kongera ubwinshi n'ubwiza bya kawa muri rusange. 

Amato y'abitabiriye inama ya Taskforce ya kawa ku rwego rw'akarere ka Nyamasheke


Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →
-->