Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no kwemeza ingengo y’imari na gahunda y’amasoko ya Leta (Procurement Plan) bivuguruye mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026.
Muri iyi nama, Abajyanama bagejejweho ibisobanuro birambuye ku mpinduka zateganyijwe, zishingiye ku kunoza imikorere no kongera imbaraga mu bikorwa by’iterambere, imiyoborere n’imibereho myiza byihutirwa. Ingengo y’imari ivuguruye yatowe na Njyanama yarazamutse iva kuri miliyari 40,846,573,799 z’amafaranga y’u Rwanda igera kuri 44,138,297,455, bivuze ko yiyongereyeho asaga miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda azafasha gushyigikira gahunda z’ingenzi n’ibikorwa bitandukanye mu Karere.
Nyuma y’ibiganiro byimbitse no gusesengura izo mpinduka, Abajyanama bose bitabiriye inama bemeje ku bwiganze busesuye gahunda y’amasoko n’ingengo y’imari bivuguruye mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026.
Iyi nama yayobowe na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke Prof. Kamana Emmanuel yitabirwa n’abajyanama 16 kuri 17.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…