Bamwe mu baturage batishoboye ba Nyamasheke bafashijwe n'itorero ADEPR Paruwasi ya Nyamasheke

Ku wa 28 Kamena 2026 mu karere ka Nyamasheke hasojwe igiterane cy’iminsi ibiri y’ivugabutumwa cyateguwe n’itorero ADEPR Paruwasi Nyamasheke mu rwego rwo kubwiriza ijambo ry’Imana no gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, gukumira amakimbirane mu miryango no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. 

Muri iki giterane kandi hatanzwe inkunga igenewe abaturage batishoboye ihwanye na miliyoni 4,59,4000 z’amafaranga y’u Rwanda harimo igice cyatanzwe na Korali Hoziyana yaturutse i Kigali n’icyatanzwe n’uruhande rwa ADEPR Paruwasi Nyamasheke.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Mukankusi Athanasie yashyikirijwe inkunga yagenewe kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage ingana na miliyoni 2,344,000 afatanya kandi na ADEPR gushyikiriza imashini zidoda abana b’abangavu 10 batewe inda, gutanga amatungo magufi 10 ku bagore b’abapfakazi bari mu rugendo rwo kwikura mu bukene (graduation), mudasobwa 2, hanatangwa n’izindi mpano zirimo imyambaro.

Madumu MUKANKUSI yashimiye itorero ADEPR Paruwasi ya Nyamasheke na Korali Hoziyana ku butumwa batanze muri iki giterane n’inkunga yabo mu gushyigikira iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage b’akarere ka Nyamasheke, agaruka kandi ku butumwa bujyanye no gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, aho yasabye abagabo kwirinda icyo cyaha kuko Imana icyanga kandi na Leta ubwayo ikaba ikirwanya. 

Yasabye abangavu kudatwarwa n’irari ngo bemere gushukwa n’ababashora mu bikorwa by’ubusambanyi, aboneraho gusaba abaturage bitabiriye igiterane kugeza ubutumwa bwatanzwe ku bandi batitabiriye igiterane. 

Iki giterane cyaberaga mu murenge wa Kanjongo mu kagari ka Kibogora, kikaba cyaritabiriwe n’abakristo b’itorero ADEPR n’abandi baturutse mu yandi matorero. 

Itorero ADEPR kimwe n’indi miryango itegamiye kuri Leta igira uruhare mu gushyigikora ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Akarere. 


Bamwe mu baturage batishoboye ba Nyamasheke bafashijwe n'itorero ADEPR Paruwasi ya Nyamasheke

Ku wa 28 Kamena 2026 mu karere ka Nyamasheke hasojwe igiterane cy’iminsi ibiri y’ivugabutumwa cyateguwe n’itorero ADEPR Paruwasi Nyamasheke mu rwego…

Read more →

Mu nama isanzwe ya Njyanama y'akarere ka Nyamasheke hatowe ingengo y'imari isaga miliyali 48

Kuri uyu wa 29 Kamena 2026 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Nyamasheke, Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke Pro. Kamana Emmanuel yayoboye…

Read more →

BA MUTIMAWURUGO BA NYAMASHEKE BASUYE INTWAZA ZO MU RUGO RW'IMPINGANZIMA MU KARERE KA RUSIZI

Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026 ba Mutimawurugo b'Akarere ka Nyamasheke bari kumwe n'Umuyobozi w'AKARERE ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse, Umuyobozi…

Read more →

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →
-->