Abacitse ku icumu barishimira amacumbi mashya batujwemo

Hirya no hino mu mirenge hubatswe amazu 70 yagenewe Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye muri uyu mwaka wa 2018-2019 mu rwego rwo kurushaho kubatuza neza.

Bamwe mu baturage twaganiriye nabo batujwe kuri site ya Mataba mu Murenge wa Shangi baragaragaza ibyishimo bafite byo gutuzwa heza bavanywe hirya no hino mu tugari two muri uyu Murenge aho bavuga ko hatari hameze neza ariko kuri ubu bakaba batekanye rwose.

Bakaba babishima ubuyobozi bwiza hanwe na  Nyakubahwa perezida wa Repuburika ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwababaye hafi bukabaha aya mazu.

Nyirahabimana Berthilide wari utuye mu kagali ka Mugera, avugako yabaga mu nzu yari yarubakiwe mu 1996, amabati akaba yarashaje kandi iva.

 Ati “kubera ibyishimo byinshi sinabona uko nabivuga, sinabona uko nabirondora! Nabanje kwemezwa mu baherukaga kubakirwa ariko barebye kuri raporo yo muri 2011 basanga ntariho, none ubu narubakiwe ndi hano.”

Uwangundi Costasie, nawe ukomoka muri Mugera avugako yari atuye ahantu habi, mu nzu yari yarubakiwe jenoside irangiye, aho imvura yagwaga bakanyagirwa.

 Ashimira perezida wabahaye inzu igizwe n’ibyumba bibiri na saro, akanabaha matora ebyiri bakaba bafite aho baryama, akaba ashimira n’abubatsi bubatse aya mazu ko bayubatse neza.

Nsengiyumva Vincent yagize ati “banyubakiye inzu mu 1995 yari yarashaje none reta inyitayeho ibonako ndakwiye gusaza nabi, sinigeze ntura mu nzu y’amatafari none ubu nyituyemo ndetse nkingisha metariki.

 Ni ibyisimo birenze kubona bagiye kunsazisha neza, iri akaba ari ishema rya nyakubahwa perezida wa Repubirika Paul Kagame, ndetse n’ubuyobozi bafatanyije”.

Akomeza avugako ari byiza kuba bavuye mu manegeka bakaba batujwe hamwe kandi ko bizabafasha no kugera ku rindi terambere, ndetse ngo bakaba bagomba kugira imihigo yo kubungabunga ibyiza ubuyobozi bubagejejeho, n’abazabakomokaho bikazabagirira akamaro.

Aya mazu yose buri imwe igizwe n’icyumba cy’uruganiriro, ibyumba bibiri byo kuryamamo, igikoni , ubwiherero, ubwogero ndetse n’ikigega gifata amazi.

Yakira itsinda ryaturutse mu Kigo k’ Igihugu cy’ Ibarurishamibare (NISR) kuri uyu wa 08/Nyakanga/2019, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke KAMALI Aimé Fabien, yavuze ko aya mazu yubatswe yari umwe mu muhigo y’Akarere, bakaba barawuhiguye ijana ku ijana. Akomeza avugako bitararangira kuko bagikomeje kubaka ubushobozi ngo bubake n’andi mazu kugirango abaturage bature heza.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->