Abafatanyabikorwa b'akarere biyemeje gukorera hamwe mu itegurwa ry'imurikabikorwa n'imurikagurisha biteganyijwe mu mpera za Kanama 2025
Mu nama y'inteko rusange isanzwe y'ihuriro JADF Jyambere Nyamasheke, abafatanyabikorwa b'akarere baganiriye ku imurikabikorwa n'imurikagurisha biteganyijwe guhera ku wa 25-31 Kanama 2025. Iri murikabikorwa rizakorerwa ku Kibuga cya Kirambo aho abafatanyabikorwa bazagaragariza abaryitabiriye ibyo bafatanya n'akarere mu iterambere n'imibereho myiza y'umuturage.
Ku bijyanye n'imurikabikorwa, rizatangira ku wa 25-27 Kanama 2025, abafatanyabikorwa b'akarere bibumbiye mu ihuriro JADF Jyambere Nyamasheke bazamurikira abaryitabiriye ibikorwa bitandukanye bafatanyamo n'akarere ka Nyamasheke mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.
Igikorwa cy'imurikagurisha giteganyijwe guhera ku wa 28-31 Kanama 2025, kizakorwa ku bufatanye bw'abikorera (PSF), ihuriro JADF Jyambere Nyamasheke, Yirunga LTD itegura ‘Kivu Beach Festival’ n'abandi bafatanyabikorwa. Muri iri murikagurisha na ryo rizabera ku kibuga cya Kirambo hazahurira abikorera bazamurika ibikorwa bitandukanye birimo "made in Rwanda", ibishingiye ku buhinzi n'ubworozi, uburobyi, ubukorikori n'ibindi.
Biteganyijwe ko abitabiriye ibi bikorwa kandi bazasusurutswa n'abahanzi batandukanye bazitabira iri murikagurisha ku kibuga cya Kirambo, nyuma ya kirambo mu masaha ya nimugoroba abitabiriye ibyo bikorwa by'imurikabikorwa n'imurikagurisha bakazajya bitabira ibindi bikorwa bishingiye ku bukerarugendo bwo mu mazi byateguwe na Yirunga LTD ibizwi nka 'Kivu Beach Festival' bizajya bibera kuri 'Shara Beach.' Bimwe mu bikorwa bizajya bikorerwa kuri ‘Shara Beach’ harimo gusiganwa mu bwato, gutembera ku birwa biri mu kiyaga cya Kivu, imikino nka Beach Volleyball n'ibindi.
Abagize ihuriro JADF Jyambere Nyamasheke, urugaga rw'abikorera mu karere 'PSF' na Yirunga LTD biyemeje gukorera hamwe mu itegurwa ry'ibyo bikorwa kandi biyemeza kubimenyekanisha no kuzabyitabira.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…