Nyamasheke: Abageze mu zabukuru barifuza kwishyira hamwe mu rwego rwo kunganira leta mu gufasha abageze mu zabukuru batishoboye

Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025, ubwo akarere ka Nyamasheke kizihizaga umunsi mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru, abageze muzabukuru batanze ubuhamya bugaruka ku byo bigejejeho bafashijwe n'ubuyobozi, bakifuza kwishyira hamwe mu rwego rwo kunganira Leta mu bikorwa byo gufasha abageze mu zabukuru batishoboye. 

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru ku rwego rw'akarere byizihirijwe mu murenge wa kagano mu kagari ka Rwesero byitabirwa n'umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse, ubuyobozi bw'umurenge n'abaturage biganjemo umubare munini w'abageze mu zabukuru. Insanganyamatsiko y'umunsi mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru igira iti: “Twite ku bageze mu zabukuru, dutegura ahazaza heza h’abakiri bato ni inkingi mu iterambere rirambye.”

Umuyobozi w'abageze mu zabukuru ku rwego rw'akarere ka Nyamasheke Bwana Niyitegeka Chrysologue yashishikarije abakiri bato gukurikiza indangagaciro zaranze abageze mu zabukuru kugira ngo bazabashe kwiteza imbere badasize n'igihugu muri rusange. Yahimiye ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bufasha abageze mu zabukuru kubaho neza, asaba abakiri bato ko bazakomereza ku byo abageze mu zabukuru bagezeho, bakagera ku iterambere rirambye. Ybasabye kandi kwiteganyiriza cyane cyane bitabira gahunda ya Ejo Heza kugira ngo izabagoboke mu gihe bazaba bageze mu zabukuru. 

Yakomeje agira ati: “Abageze mu zabukuru turi mu byiciro binyuranye, hari abageze mu zabukuru bafite uko bariho, hari abageze mu zabukuru baciriritse, hari abageze mu zabukuru b'incike; abo ngabo bose tugomba gufatanya cyane cyane abakiri bato kugirara ngo tubasigasire bazasaze neza. Kuko leta ntitwayishyiraho uwo mutwaro wose…. Natwe abageze mu zabukuru bifite twari dukwiye gushyira hamwe kugira ngo twunganire Leta. Birakomeye ariko icyifuza cyumvikanye tukagishyira hamwe cyaba cyiza kuko bariya bantu barababaje.” 

Mu ijambo rye, Bwana Mupenzi Narcisse yagaragaje uruhare rukomeye rw’abageze mu zabukuru mu byo u Rwanda rwagezeho, anashimangira ihererekanya ry’amateka n’ubumenyi abakuru batanze ku bakiri bato. Yashimiye abageze mu zabukuru babashije kwizigamira agaragaza ko umuco wo kwizigamira ukwiye gutangira hakiri kare bityo uwizigamiye mu myaka mito akagobokwa n'ibyo yizigamiye agifite imbaraga. Yakomeje ashishikariza abakiri bato n’abakuru kwitabira gahunda zo kwizigamira nka Ejo Heza, kugira ngo mu myaka y'izabukuru bazabe bafite uburyo bwo kwibeshaho batabaye umutwaro kuri Leta n'imiryango yabo. 

Uyu munsi kandi wahuriranye n’Inteko y’Abaturage, aho Meya yakoresheje uyu mwanya akaganira n’abaturage kuri gahunda zinyuranye za Leta zishyirwa anabakangurira kuzitabira. Hatanzwe umwanya kandi abaturage babaza ibibazo, umuyobozi w'akarere afatanyije n'ubuyobozi bw'umurenge babiha umurongo.  


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->