Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga basabwe kurushaho kunoza serivisi zo kurangiza imanza mu rwego rwo kwegereza ubutabera abaturage
Mu gitondo cyo ku wa 12 Kanama 2025, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yatangije amahugurwa y’umunsi umwe y’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, yabereye ku biro by’Akarere ka Nyamasheke.
Atangiza aya mahugurwa, Bwana Muhayeyezu yasabye abitabiriye gukurikirana amasomo neza kugira ngo bongere ubumenyi mu kurangiza inyandikompesha, mu rwego rwo gutanga serivisi inoze ku baturage babagana bakeneye ubutabera. Yabibukije kandi ko ari ngombwa gukurikiza amategeko mu kazi kabo ka buri munsi no gukoresha neza ubushobozi bafite mu gufasha abaturage.
Aya mahugurwa yateguwe hagamijwe kongerera ubushobozi abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, kugira ngo bashobore kurangiza neza inyandikompesha no gutanga ubutabera bwihuse kandi bufite ireme. Yitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari twose uko ari 68 tugize Akarere ka Nyamasheke, hakaba hitezwe ko ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa buzafasha kunoza imitangire ya serivisi z'ubutabera no kurushaho kwegera abaturage.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…