Abahinzi barashimirwa uruhare rwabo mu mibereho myiza y’abaturage.

AU Kuri uyu wa 22 Kamena, ku biro by’Akarere ka Nyamasheke habereye umuhango wogushimira abajyanama b’Ubuhinzi no guhemba abahinzi ba kawa bahize abandi mu marushanwa aherutse kuba. Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien, aya marushanwa yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Akarere ka Nyamasheke hagamijwe gushishikariza abahinzi guhinga kinyamwuga n kubashimira uruhari ntagereranywa bagira mu mibereho myiza y’ababaturage dore ko twese dutunzwe n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Nk’uko Umuyobozi w’Akarere yakomeje abisobanura, amarushanwa yakozwe n’abahinzi ba kawa guturuka ku rwego rw’Umudugudukugeza ku Karere.Abajyanama b’Ubuhinzi nabo bahiganwe guhera ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Murenge nabo bose bagenerwa ibihembo. Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy’Ubuhinzi RAB Dr NDABAMENYE Telesphore wari Intumwa ya Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi arahamya ko abahinzi bahinduye imyumvire, ubu bakaba bagaragaza impinduka nziza mu buhinzi. Ati “uyu munsi twateranye kugira ngo twishime, turebe abahinzi borozi bateye imbere, bateye intambwe, bahinduye imyumire kurusha ahandi bifite isoko ku miyoborere myiza”. Intumwa ya Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahamije ko Minisiteri y’Ubuhinzi ishimira byimazeyo ubwitange bw’abajyanama b’Ubuhinzi hamwe n’Abafashamyumvire, bityo ko bazabafasha mu by’ibanze byatuma banoza imirimo yabo. Yagize ati”Akazi k’abajyanama mu buhinzi n’Abafashamyumvire turabizi ko gakomeye, natwe twiteguye gukomeza kubafasha mu by’ibanze nk’amahugurwa n’ibikoresho bibafasha kunoza imirimo yabo bagahinga kinyamwuga ndetse bakanakomeza gufasha abandi bahinzi”. Intumwa ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi yashimye ko Atari gahunda y’ubuhinzi gusa abaturage ba Nyamasheke bumva, ahubwo ko gahunda zose nta yasigaye inyuma. Yagize ati “gahunda zose ni magirirane, umuhinzi ni ufite ubuzima,bityo ntibigomba gusigana no gutanga Ubwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi gahunda zose zitandukanye zijyanye no kwesa imihigo. Akarere ka Nyamasheke ni ko karere gafite ibiti bya kawa byinshi bisaga miiyoni 13 n’umusaruro ushimishije wa kawa, gahinga kasni icyayi kakaneza ibihingwa ngengabukungu birimo imyumbati, ibijumba, ibitoki,…. Abahembwe mu marushanwa bahawe bimwe mu bikoresho by’Ibanze bibafasha mu mirimo ya buri munsi ariko uwa mbere ku rwego rw’akarere we ahabwa inka ya 350000 by’amafaranga y’u Rwanda. AU2 aa aa1 http://nyamasheke.gov.rw/fileadmin/user_upload/aa2.JPG

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->