Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya kirimbi na macuba bashyizwe igorora
Hashize igihe kitari gito abahinzi b’umuceri mu gishanga kiri mu mirenge kirimbi na Macuba bibumbiye muru Koperative DUHUZIMBARAGA bifuza ko babona uruganda hafi yabo rutunganya umuceri bityo umusaruro wabo ntiwongere kwerekezwa mu tundi turere nka Rusizi na Muhanga gutunganyirizwayo. Abahinzi kandi baninubiraga ko umuceri wabo bahinga wabagarukiraga bawanditseho amazina y’inganda zawutunganyije maze ntihagaragareho izina ryabo.
Mu munsi ishize ariko akanyamuneza kari kose ubwo umushoramari Macumi Edison yatangiraga kubaka uruganda rutunganya umuceri bumva ko bazajya bagurishiriza umusaruro hafi, gusa baje gukomwa mu nkokora n’umuvuduko udahagije uru ruganda rwubakwagamo bisaba ko umusaruro wabo wongera kwerekezwa mu tundi turere.
Ubwo aba bahinzi basurwaga na Minisitiri ufite mu nshingano Ubucuruzi n’Inganda Bwana Munyeshyaka Vincent ari kumwe na mugenzi we w’ Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine, aba bahinzi babatuye iki kibazo maze babizeza ko bagiye kubashakira amasoko yandi bazagurishaho uwo musaruro kandi ko batazahomba. Banijeje abahinzi ko bagiye kuvugana n’Umushoranari akihutisha imirimo yo kubaka uru ruganda maze rugatanga umusaruro rwitezweho rukabera igisubizo abahinzi ba Nyamasheke.
Koperative DUHUZIMBARAGA igizwe n’ Abanyamuryango 2006 bakaba bahinga kuri hegitari 156 bakaheza toni sisaga 500 buri gihembwe.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine
Perezida wa Koperative DUHUZIMBARAGA
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…