Abakecuru bo mu rugo rw'amasaziro Iriba Shalom Rwanda - Nyabitekeri bishimiye gusurwa na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba
Bwana Ntabitura Jean Bosco Guverineri w'intara y'Iburengerazuba yasuye abakecuru bo mu kigo cy'amasaziro cya Iriba Shalom ho mu murenge wa Nyabitekeri mu kagari ka Mariba.
Ni nyuma yo kwifatanya n'abaturage b'imirenge ya Nyabitekeri na Shangi mu gikorwa cyo Kwibuka31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Basura iki kigo cy'amasaziro, Guverineri yari kumwe na Maya w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, umusenateri mu nteko ishinga amategeko Hon. Umuhire Adrie, abayobozi b'ingabo na polisi, n'izindi nzego z'umutekano, bamwe mu barokokeye i Mukoma, n'abandi.
Mu buryo bwo kubaremera aba bakecuru bahawe inka yatanzwe n'itsinda ry'abarokokeye i Mukoma Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo ijye ibakamirwa.
Uretse iyo nka bahawe mu buryo bwo kubaremera, abakecuru banahawe ibitenge byo kwambara.
Guverineri Ntibitura Jean Bosco yashimiye aba bakecuru ko bakomeje gukomera no gutwaza nyuma y'umwijima wa Jenoside yakorewe abatutsi banyuzemo, ariko abizeza ko Leta y'u Rwanda iri kumwe na bo kandi ikora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza n'umutekano.
“Twibuke twiyubaka”





Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…