Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi
Ku wa 31 Mutarama 2026, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, ingabo n’inzego z’umutekano bitabiriye umuganda rusange wakorewe ku rwego rw'akarere mu murenge wa Karengera akagari ka Mwezi, mu midugudu ya Nyarusange, Nyagashikura na Kamanu. Umuganda wibanze ku gusibura no gusukura imiyoboro y’amazi ku muhanda uva ku isoko werekeza ku kigo nderabuzima cya Mwezi, hagamijwe kubungabunga ibikorwa remezo.
Nyuma y’umuganda, abaturage bahawe ikiganiro ku ntwari z’igihugu, kikaba ari ikiganiro cyabakanguriraga umuco w’ubutwari no gukunda igihugu mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi w'intwari z'igihugu wizihizwa ku wa 01 Gashyantare uko umwaka utashye.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yibukije abaturage kurangwa n’isuku muri byose, kwishakamo ibisubizo byo kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi. Ku ngingo ijyanye no kurwanya imirire mibi, Visi Meya yibukije abaturage b'umurenge wa Karengera ko bafite amahirwe yo kugira umurenge wera ibihingwa by'amako atandukanye, abasaba kubyaza ayo mahirwe umusaruro barwanya imirire mibi, bakaba umurenge utarangwamo imirire mibi mu karere. Yanasabye ababyeyi kujyana abana babo ku ishuri kuko ejo heza habo n'igihugu bizashingira ku bumenyi bakuye mu ishuri. Yabasabye kandi kurwanya amakimbirane yo mu miryango no kubungabunga ibishanga.
Abaturage basabwe kandi kwirinda ubusinzi n’inzoga z’inkorano, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi bikorwa byabangamira umutekano.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…