Abakozi b’Akarere bizihije umunsi w’umurimo basura pariki ya Nyungwe

Ubwo kuri uyu wa 01 Gicurasi isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanaga w’Umurimo, Abakozi b’Akarere bakorera ku rwego rw’Akarere na bamwe mu bafatanyabikorwa babo, bo bawizihije basura bimwe mu byiza nyaburanga biri muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Bamwe mu bakozi batangaza ko n’ubwo iyi Pariki iri mu Karere bakorama baribataragera kuri bimwe mu bice biyigize nk’ikiraro cyo mu kirere “Canopy Walkway” ariko kandi bikaba n’uburyo bwiza bwo kuruhuka mu mu mutwe kubera amahumbezi n’urusobe rw’ibinyabuzima bigaragara muri iyi pariki. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien we avuga ko kuri iyi nshuro bahisemo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo mri iyi pariki kugira ngo abakozi barusheho kumenya ibyiza biri mu karere bakoreramo Atari ukubyumva nk’abandi gusa. Ati “ umwaka ushize twakoreye uyu munsi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, turishima ariko uyu munsi twaqhisemo kuza hano muri iyi pariki kugira ngo naho abakozi bahamenye, Atari ukubwira abandi ibyiza bo batarageraho. Umuyobozi w’Akarere arahamagarira Abanyarwanda n’Abandi bose bifuza gusura iyi Pariki n’Akarere muri rusange gukomeza kwitabira ibikorwa by’ubukerarugendo muri aka karere kuko bihari byisnhi Atari Ikiyaga cya Kivu na Pariki ya Nyungwe gusa ahubwo n’ibindi byisnhi birimo nk’Ibigabiro by’Umwami, Ikigaga muri Shangi, Umwaro w’Umwami, Intango y’Umwami,… Nyuma yo gusura iyi Pariki, abakozi bakomereje ubusabane mu nkengero z’iyi pariki banaganira ku cyakomeza guteza imbere umurimo wo soko y’iterambere rirambye.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->