Abakozi barasabwa kongera ikibatsi mu mikorere
Kuri uyu wa 09 Gashyantare 2017, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Alphonse MUNYANTWARI yasuye akarere ka Nyamasheke aho ari mu ruzinduko rw’Akazi rw’iminsi ibiri anaboneraho kuganira n’abakozi bose b’Akarere guhera ku bakorerera ku karere, imirenge ndetse n’utugari.
Mu kiganiro yatanze kitwa “kunoza imikorere n’imikoranire”, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Alphonse MUNYANTWARI yashishikarije abakozi gukora bivuye inyuma bakongera ikibatsi mu byo bakora kugira ngo barusheho kwiteza imbere. Yibukije abakozi gukora badakorera ku jisho ahubwo bagakora n’abakorera igihugu cyababyaye kuko uhinga mu kwe adasigana. Yasabye abakozi kurushaho gukorera hamwe no gutanga amakuru kandi ku gihe kugira ngo babashe kumenyekanisha ibyo bakora. Aha yagize ati : “ntabwo dukwiye kugira ubwiru ibyo dukora ahubwo bikwiye kumenyekana bityo bikadufasha mu mitegurire ya gahunda zacu ndetse n’iz’abafatanyabikorwa dukorana”.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Alphonse MUNYANTWARI na none yasabye abakozi kurushaho gushaka kwiyungura ubumenyi bityo umukozi uko agenda amara igihe bikagaragarira mu mikorere ye n’uburyo atanga serivisi. Yagize ati “ntabwo umukozi akwiye kwishimira ko ejo azaba ari uko ameze none, ahubwo yakabaye yifuza gutera imbere bityo uko amara igihe bikagaragara koko, ntamare umwaka umwe ibiri atagaragaza impinduka”.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Bwana HABIYAREMYE Pierre Célestin n’abagize inama y’Umutekano itaguye y’Intara irimo n’Umuyobozi w’Ingabo Maj Gen Alexis KAGAME wanatanze ikiganiro ku mutekano aho yashimye uburyo umutekano wifashe neza ariko anakangurira abantu kutirara na cyane cyane muri iyi minsi yegereje imyiteguro y’amatora. Yakomeje gukangurira abayobozi mu nzego zitandukanye bari bateraniye mu nama ko kwita ku mibereho myiza y’Umuturage ar wo mutekano nyawo uraje ishinga ingabo z’u Rwanda ndetse na Leta muri rusange
Uru ruzinduko Guverineri azarukomeza umunsi w’ejo ku wa 10 Gashyantare aho afatanyije n’abagize inama y’Umutekano Itaguye y’Intara bazasuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo Umuyobozi w’Akarere yasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bakanaboneraho kubagira inama.
TUYIZERE Jacques
PRMCO/NYAMASHEKE
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…