Abakuru b’ imidugudu 221 bashyikirijwe amagare bagenewe n’ Umukuru w’ Igihugu
Abakuru b’ imidugudu 221 yo mu mirenge ya Mahembe, Kilimbi, Macuba, Karambi, Rangiro na Cyato yose ihuriye ku kuba ikora kuri Pariki y’ Igihugu ya Nyungwe bashyikirijwe amagare nk’ ishimwe bagenewe n’ Umukuru w’ igihugu akaba n’ Umugaba w’ Ikirenga w’ ingabo z’ u Rwanda abashimira uruhare rwabo mu kwirindira Umutekano.
Nk’ uko byagarutsweho na Guverineri w’ Intara y’ Iburengerazuba Munyantwali Alphonse, iri shimwe rishingiye ku kazi ka buri munsi aba bayobozi bakora ariko by’ umwihariko rigashingira ku ruhare bagaragaje ubwo umwanzi yinjiraga mu Gihugu mu minsi yashize,akanyura muri iyi mirenge yerekeza mu Ishyamba rya Ngwe, bagafatanya n’ ingabo mu kumurwanya bakamutsinsura.
Guverineri yakomeje abashimira ko abaturage ari bo bahaye amakuru ingabo z’ Igihugu ko babonye abantu badasanzwe aboneraho no kubashishikariza gukomeza gukorana n’ Ingabo bagatangira amakuru ku gihe yaba ayo babona ko ari ibitagenda ariko bakanasangira amakuru y’ ibyiza byagezweho.
Guverineri yongeye gushishikariza abakuze gushishikariza ababyiruka kugira umuco wo gukunda Igihugu no kukitangira bashyize umutekano imbere kuko ari wo nkingi irindi terambere ryegamira.
![]()



Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…