Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abayobozi b'amashami ku karere baganiriye ku mihigi y'akarere 2025-2026
Ni mu nama yo kurebera hamwe imiterere y'imihigo y'akarere ka Nyamasheke mu mwaka wa 2025-2026 yateraniye ku cyicaro cy'akarere iyobowe n'umuyobozi w'agateganyo ushinzwe imirimo rusange mu karere Bwana Nizeyimana Claver.
Muri iyi nama abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abayobozi b'amashami mu karere bamurikiwe imihigo y'akarere ikubiye mu nkingi eshatu z'imiyoborere myiza, ubukungu n'iterambere ry'abaturage, bagenda bareba buri muhigo n'imiterere yawo ndetse n'ibisabwa (uruhare rwa buri wese) kugira ngo uzeswe ku rugero rushimishije.
Nyuma yo kugaragarizwa imihigo, imiterere yayo n'ibisabwa kugira ngo buri wese azabashwe kwesa iyo ashinzwe by'umwihariko, bagaragarijwe n'ingengo y'imari izajyana n'ishyirwa mu bikorwa ry'iyo mihigo.
Ku bijyanye n'ingengo y'imari kandi, intumwa za Minisiter y'imari zitabiriye iyi nama zigaragaza ingengo y'imari ya 25/26 hanatangwa udutabo dukubiyemo ingengo y'imari tuzatangwa kuva ku Karere kugera mu Midugudu kugira ngo inzego zose zibashe kumenya ingengo y'imari y'umwaka wa 2024-2025 n'ibikorwa by'ingenzi izakoreshwamo.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…