Abanyeshuri ba GS Gisakura bizihiwe no gukoresha amazi meza akomoka mu musaruro wa Pariki ya Nyungwe

Kuva ishuri rya Gisakura ryashingwa mu mwaka wa 1974, bari batarabona amazi meza ya robine kugeza ku wa 14 Gashyantare 2024, ubwo iki kibazo cyahindutse amateka ubwo bagezwagaho amazi meza akomoka kuri gahunda y’ Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’ Igihugu, RDB yatwaye hafi miliyoni 95 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Abanyeshuri bo kuri iri shuri bavuga ko kubona amazi meza byabagoraga bikabasaba gukora urugendo rurerure bikanabangamira amasomo, bakavuga ko aya mazi aje ari igisubizo.

Izabakuza Pascal wiga mu mwaka 5 kuri iki Kigo ati “ Kubona amazi meza ntibyari byoroshye, byabaga ngombwa ko umuntu azana agakoresho k’ amazi akuye mu rugo, cyangwa bigafata urugendo nk’ urw’ ibirometero 2 ngo abone amazi meza, kdi hano ni mu misozi, kuboana amazi ntibyoroshye

Pascal akomeza Ashima ko RDB ibavunnye amaguru kuko bizabafasha kwita ku masomo mu buryo bworoshye. Ati : RDB irakoze rwose barakoze baraturuhuye ndetse n’ imyigire yacu igiye kurushaho kuba myiza kuko nko mu gihe cy’ izuba byagoranaga cyane kubera ko nta mazi y’ imvura aba aboneka, wasangaga kugira ngo abanyeshuri bakore isuku bibasaba gufata imisozi bikagorana, turabizeza ko aya mazi tuzayacungira umutekano.

Ibi Pascal abihuriraho na mugenzi we witwa Kampire Francine na we wiga kuri iri shuri uvuga ko bagorwaga n’ urugendo bakoraga kugira ngo babone amazi meza.

Aragira ati “ ikibazo cy’ amazi cyari kitugoye nk’ abanyeshuri, iyo twakeneraga amazi twajyaga mu mibande kdi na bwo ugasanga Atari amazi meza. Nko mu gihe tumaze Gufata amafunguro, kugira ngo twose ibyo twaririryeho byadusabaga urugendo …… ubu twabinye amazi meza turishimye, turashimira RBD kuko badukuye kure cyane, bizaturinda ingendo twakoraga tujya gushaka amazi, maze icyo gihe twakoreshaga tugikoreshe twita ku masomo ariko azanadufasha kugira ubuzima bwiza kuko afite isuku kdi yujuje ubuziranenge.

Umuyobozi Ushinzwe Guhuza Pariki n’ Abaturage muri RDB Mbabazi Marie Louise avuga ko iyi ari gahunda Leta y’ u Rwanda yafashe kugira ngo abaturiye Pariki babone ibyiza by’ ubukerarugendo by’ umwihariko ibikomoka kuri Pariki maze na bo barusheho kugira uruhare mu kuzibungabunga no kuzirinda ba rushimusi.

Ati “ mbere abaturiye pariki barazononaga batazi akamaro kazo kuko bazihigagamo, bagatemamo ibiti, ariko ubu barakumiriwe, amafaranga avamo tububakiramo ibindi bashaka byabafasha kwiteza imbere noneho na bo bakadufasha kubungabunga Pariki no kurwanya ba rushimusi.

Umuyobozi w’ Imirimo Rusange mu Karere ka Nyamasheke RUTIKANGA Joseph wari uhagarariye ubuyobozi bw’ Akarere yagaragaje ko iki gikorwa ari ingenzi kandi ko ari kimwe muri byinshi bafatanyamo na RDB muri iyi gahunda ndetse avuga ko ubu uyu muyoboro Ugiye mu biganza by’ Akarere ko uzakomeza gucungwa neza kugira ngo ubyare umusaruro witezweho.

Usibye aba banyeshuri uyu muyoboro ugezaho amazi, uzanafasha abaturage baturiye iri shuri na bo kugera ku mazi meza.

Muri iyi gahunda yo gusaranganya umusaruro ukomoka muri Pariki hakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’ umuturage no kubyibonamo. Hakorwa ibikorwa birimo kubaka imihanda, amavuriro, ibyumba by’ amashuri, kubakira abatishoboye,..

Muri uyu mwaka , ibi bikorwa byose bizatwara Frw asaga miliyari 3 mu Gihugo hose.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->