Abarobyi bakanguriwe gusigasira umutekano mu kiyaga cya Kivu kandi bagakurikiza amategeko mu burobyi

Ku wa 5 Kanama 2025, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyamasheke, habereye inama y’abarobyi bo mu Kiyaga cya Kivu, iyobowe na Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré. Umushyitsi mukuru muri nama yari ACP Charles Butera, Umuyobozi wa Polisi ushinzwe Marine ya polisi mu Rwanda. 

Inama yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano, abahagarariye amakoperative y’abarobyi, Garde Pêche, n’abandi bafatanyabikorwa mu gucunga umutekano wo mu mazi.

Inama yibanze ku gushimangira umutekano wo mu mazi, kurwanya uburobyi butemewe, kwirinda impanuka zituruka ku gupakira ubwato birenze ubushobozi, ndetse no gukangurira abarobyi gukoresha ibikoresho byemewe n’amategeko. Abitabiriye inama basabwe kwirinda ruswa, gutanga amakuru ku gihe, no gukumira abana kujya mu mazi mu gihe cy’ibiruhuko. Umuyobozi wa Marine yagaragaje ko umutekano mu Kivu wifashe neza ariko usaba ubufatanye buhoraho.

Inama yasojwe hasabwa ko yazajya iba buri gihembwe kugira ngo ibikorwa by’imikoranire n’umutekano bikomeze kunozwa. Abitabiriye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo, byose bihabwa ibisubizo binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->