Abasaga 116 borojwe inka ku bufatanye na “Compassion International”

Ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga “Compassion International”, mu karere ka Nyamasheke horojwe abagenerwabikorwa b’uyu mushinga.

Nk’uko byasobanuwe na Pasteur RURANGWA Sylvain wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru utabashije kuboneka, compassion yatanze inka zisaga 116 mu Karere ka Nyamasheke ndetse inatanga ihene zisaga 636 ku miryango ifite abana b’ abagenerwabikorwa b’umushinga batoranywa hakurikijwe abakennye kurusha abandi bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Kuri iyi ncuro horojwe imiryango 42 y’Abana baba mu mushinga wa Ntendezi ho mu Murenge wa Ruharambuga, izindi zikaba zaratanzwe mbere. Yakomeje avuga ko Compassion yatekereje gahunda ya Girinka nyuma y’aho Umukuru w’Igihugu ayitangije kandi ibi bikiyongera ku zindi gahunda zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, Imibanire n’abandi aho baha abana uburyo n’ibikoresho byo kwidagadura, ubukungu n’imibereho myiza. Yaboneyeho kandi gushimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kubera imikoranire myiza hagati y’Akarere n’Ubuyobozi bw’Amatorero afite imishinga y Compassion International kuko biborohereza mu mikoranire. Yibukije ababyeyi kurera abana neza bagakura neza muburyo bwose ndetse bakagira umutima wo korozanya kugira ngo gahunda ya Girinka yagera kuri bose. Yabifurije gutera imbere bakava mu cyiciri barimo bakajya mu kindi bityo bagaha umwanya n’abandi mu mushinga. Yagarutse ku ntumbero y’Umuyobozi w’Umushinga ku rwego rw’Isi ko bifuza ko umunsi umwe umwana umwe mu bafashwa na Compassion azaba perezida w’Igihugu yungamo ko yanavuka I Nyamasheke.

UZAMUKUNDA Felicitée wo mu kagari ka Ntadezi ko Mu Murenge wa Ruharambuga yashimiye leta y’u Rwanda n’Umushinga ko umworoje. Yagize ati “ biranejeje cyane kubera ko ari igitangaza kuko ari bwo bwa mbere ngiye korora inka, izamfasha kwivana mu bukene, nta mata naywaga, nta gafumbire bityo singire umusaruro uhagije.”

 

Mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke Bwana NIYIBIZI NTABYERA Hubert, yashimiye Ubuyobozi bw’Umushinga kubera uruhare ntagereranywa bagaragaza mu kwese imihigo y’Akarere igamije guteza imbere Umunyarwanda n’Umuturage w’Akarere ka Nyamasheke by’umwihariko. Yanijeje kandi Ababanyamadini n’Amatorero ari nayo Umushinga wahisemo gukorana nabo, ko bazakomeza gufatanya kugira ngo bagere ku iterambere rirambye. Yibukije ko ibi byose babikesha Ubuyobozi bwiza n’umutekano anabasaba kuwubungabunga kugira ngo bitazabaza mu myanya y’intoki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke Bwana NIYIBIZI NTABYERA Hubert Yibukije imiryango yorojwe ko bakwiye kugira umutima wo kwitura uwabaganiye  nabo bagabira abandi bityo ntihazagire Umunyarwanda usigara atanywa amata. Yabasabye kandi kuzifata neza.

Umuryango Compassion Itenational watangiriye mu gihugu cya  Koreya mu mwaka wa 1952. ukorera mu bihugo 28 ku isi yose birimo 8 bya Afurika. ukaba warageze mu Rwanda  mu mwaka wa 1982, ukaba ufasha abantu batishoboye kwigobotora ingoyi y’ubukene. Aho utangiriye iyi gahunda ya Girinka ukaba umaze koroza abasaga 10000 kandi ukaba ugikomeje

 

 

TUYIZERE Jacques

Public Relations, Media and CommunicationOfficer


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->