Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Bwana Mupenzi Narcisse, ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere n’abagize Komite y’Umutekano itaguye, yakiriye Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Amb. Nyirahabimana Solina, ari kumwe na Amb. Rugira Amandin, mu ruzinduko rw'abasenateri hirya no hino mu gihugu rugamije kureba no gusuzuma uko urwego rw’ubworozi rutezwa imbere mu Karere ka Nyamasheke.

Abasenateri basuye ibikorwa bitandukanye by’ubworozi, birimo ubworozi bw’amafi bukorwa na Kompanyi ya Kivu Choice mu kiyaga cya Kivu, ubworozi bw’ingurube mu Murenge wa Kanjongo, ndetse banasura Isantire y’Ubucuruzi ya Tyazo, aho baganiriye n’abacuruza ibiryo by’amatungo.

Mu kiganiro bagiranye n’abashoramari ba Kivu Choice, Abasenateri basobanuriwe uko ubworozi bw’amafi bukorwa, basura ahororerwa amafi mu kiyaga cya Kivu ndetse n’inyubako zitandukanye zizajya zitunganyirizwamo amafi ku buryo butuma abungwabungwa neza kuva avuye mu mazi kugeza agejejwe ku isoko. 

Mu mbogamizi zagaragajwe, Kompanyi ya Kivu Choice yagarutse ku kibazo cy’ibiryo by’amafi bitumizwa hanze bikagera mu gihugu bihenze, bikagira ingaruka ku musaruro. Icyakora, batangaje ko bafite gahunda yo guhinga ibiryo by’amafi mu gihugu, ku buryo mu gihe kiri imbere bazabasha kwihaza ndetse bakanasagurira n’abandi borozi bazabikenera. Hanagaragajwe kandi imbogamizi z’ibikorwa remezo by’umwihariko imihanda, Abasenateri bakaba babijeje ko bazakora ubuvugizi kuri iki kibazo kugira ngo cyitabweho.

Ku ruhande rw’aborozi b’ingurube n’abacuruza ibiryo by’amatungo bo mu Murenge wa Kanjongo bagaragaje ko igiciro kiri hejuru cy’ibiryo by’amatungo kibabangamiye, bigatuma bamwe bagenda buhoro mu kwagura ubworozi bwabo, ndetse n’abacuruzi bakabura abakiliya bitewe n’uko bamwe mu borozi badashobora kubyigondera.

Abasenateri bashimye intambwe Akarere ka Nyamasheke kamaze gutera mu guteza imbere ubworozi n’ishoramari, basaba ko hakomeza ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abashoramari n’abaturage mu gushakira hamwe ibisubizo birambye by’izi mbogamizi, hagamijwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->