Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu rugamba rw'iterambere ry'akarere ka Nyamasheke, ku wa 29 Mutarama 2026 hateranye inteko y'ishoramari hareberwa hamwe amahirwe y'ishoramari mu karere ka Nyamasheke n'uko yabyazwa umusaruro. 

Iyi nteko yitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco wari kumwe n'abandi bayobozi batandukanye, abashoramari n'abafatanyabikorwa banyuranye b'akarere. Iki gikorwa cyabimburiwe n'urugendo rwo gusura hamwe mu hari amahirwe y'ishoramari mu karere hibandwa ku mahirwe y'ishoramari ari mu kiyaga cya Kivu no mu nkengero zacyo.

Nyuma yo gusura aho hantu hanyuranye haberanye n'ishoramari, hatanzwe ibiganiro bigaruka ku miterere y'ishoramari mu Rwanda, n'icyo Leta y'u Rwanda ifasha abashoramari binyuze mu kigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB) hagaragazwa ko abashoramari bashonje bahishiwe cyane cyane ku bijyanye no koroshya uburyo bwo kubona serivisi zijyanye n'ibyangombwa ku bashoramari bashya ndetse n'abasanzwe, aho bazajya babona serivisi bitabasabye kuva aho bari binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Harebwa by'umwihariko ibijyanye n'iterambere ry'ishoramari mu karere ka Nyamasheke, ubuyobozi bw'akarere bwagaragaje amahirwe ari mu karere binyuze muri filime mbarankuru yari yateguwe, hagaragazwa ko amahirwe ari menshi ku bashoramari kandi n'akarere kakaba kiteguye kubafasha no gukorana nabo.

N'ubwo akarere gahamagarira abashoramari kugana Nyamasheke bakahashora imari, mu bitekerezo byatanzwe hagarutswe ku bashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke ariko bukaba bumaze igihe kinini nta bikorwa remezo burashyirwaho, bigaragazwa nk'ikibazo kibangamira iterambere ry'akarere kuko usanga akenshi abagura ubutaka baba batagamije kubushyiraho inyubako n'ibindi bikorwa byagenwe kubukorerwaho, ahubwo ugasanga bagamije kuzongera kubugurisha ku giciro gihanitse. Ubuyobozi bw'akarere bwagaragaje ko ibi bigira ingaruka ku biciro by'ubutaka aho usanga bizamuka mu buryo budakwiye kubera abantu babugura kuri izo mpamvu zavuzwe hejuru. 

Mu rwego rwo gushakira umuti urambye w'iki kibazo, ubuyobozi bw'akere bwamaze impungenge abitabiriye ihuriro ku ishoramari buvuga ko hari gutegurwa inama n'abo bashoramari bose baguze ubutaka mu karere bakaba batarabukoreraho ibikorwa bwagenewe ndetse n'abandi bose bafite ibibanza bitariho ibikorwa byagenewe gukorerwaho.

Ikindi ubuyobozi bw'akarere bwijeje nyuma yo kubona igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka ni ukwihutisha igaragazwa ry'amakuru ku byagenewe gukorerwa muri buri gace bityo bikazafasha kwihutisha ishoramari mu karere n'iyubakwa ry'ibikorwa remezo muri rusange.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->