Abaturage b'akagari ka Banda mu murenge wa Rangiro Bishimiye Igisubizo ku Kibazo cy’Ubutaka Bwabo Bwabaruwe nk’Uburi mu Gishanga

Abaturage bo mu murenge wa Rangiro, akagari ka Banda, bishimiye igisubizo bahawe n'ubuyobozi ku kibazo cy’ubutaka bwabo bwari bwarabaruwe nk’uburi mu gishanga, bigatuma budashobora kubwibaruzaho cyangwa kubukoresha mu buryo bunyuranye bubabyarira inyungu kandi bukurikije amategeko. 

Iki kibazo cyagarutsweho ubwo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Ntibitura Jean Bosco, yagiranaga ibiganiro n’abaturage bo mu mirenge ya Rangiro na Cyato kuri uyu wa 14 Kanama 2025, muri gahunda y'intara y'iburengerazuba yo gusura abaturage no kuganira nabo kuri gahunda zinyuranye za Leta.

Mu gihe cyo kungurana ibitekerezo no kugeza ibibazo kuri Guverineri, bamwe mu baturage bagaragaje impungenge zituruka ku kuba ubutaka bwabo bwarafashwe nk’uburi mu gishanga, nyamara hashingiwe ku miterere y’akarere, bukaba butari bukwiye kubarwa nk'uburi mu gishanga.

Mu gusubiza iki kibazo, ubuyobozi bw’intara bwahumurije abaturage, bubamenyesha ko ikibazo cyamaze gukemuka, kandi ko mu minsi ya vuba abaturage bazabasha kubarurwaho ubutaka bwabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Guverineri Ntibitura Jean Bosco yasabye abakozi bashinzwe iby’ubutaka mu Karere ka Nyamasheke gukorana bya hafi n’aba baturage kugira ngo ubutaka butabaruye ku barurage bubandikweho vuba.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->