Abaturage b'akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo bishimiye kwifatanya na Guverineri w'intara y'Iburengrazuba mu nteko z'abaturage

Ku gicamunsi cy'uwa 06 Gicurasi 2025, Guverineri w'intara y'Iburengerazuba Hon. Ntibitura Jean Bosco yifatanyije n'abaturage bo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo mu nteko y'abaturage. 

Iyi nteko y'abaturage kandi yitabiriwe n'umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse ari kumwe n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana MUHAYEYEZU Joseph Desiré, hamwe na bamwe mu bagize komite y'umutekano y'akarere itaguye. 

Muri iyi nteko abaturage baganiriye n'ubuyobozi ku bikorwa remezo, basabwa kwihangana aho ibi bikorwa bitaraboneka cyane cyane nk'imihanda, ariko nanone bizezwa ko akarere kazirikana akamaro k'ibi bikorwa remezo, kakaba gakora ibishoboka byose ngo iyi mihanda itunganywe bityo byoroshye ingendo n'ubuhahirane. 

Abaturage basabwe kandi kubungabunga ibikorwa remezo bihari nk'amashanyarazi n'ibindi kugira ngo bikomeze kubafasha mu iterambere. 

Ku bijyanye n'imyubakire, abaturage bijejwe ko igishushanyo mbonera kigaragaza uko ubutaka bw'akarere buzakoreshwa kiri hafi gusohoka, bityo basabwa gukomeza gusaba ibyangombwa mu gihe bagiye kubaka kugira ngo birinde ibihombo bazaterwa no kubaka batagiriwe inama n'akarere. 

Hon. Guverineri Ntirbitura Jean Bosco yashimiye abaturage b'akagari ka Kibogora n'umurenge wa Kanjongo, uburyo bitabiriye inteko n'ibibazo bamugejejeho, abizeza ko ibitasubirijwe mu nteko bikomeza gukurikiranwa n'akarere gafatanyije n'inzego z'ibanze bakazabona ibisubizo bidatinze. Yabasabye gukomeze kwitabira gahunda za Leta kugira ngo babashe kwiteza imbere ubwabo, no guteza igihugu n'akarere imbere muri rusange. 

Aba babyeyi bari bakereye kwakira Nyakubahwa Guverineri

Umuyobozi w'akarere ubwo yasuhuzaga abaturage anaganira nabo

Abaturage benshi bari bitabiriye inteko y'abaturage

Amatorero yari yabukereye ngo asusurutse abitabiriye inteko


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->