Abaturage barasingiza ibikorwa remezo byo mu mihigo y’Akarere

Abaturage batuye mu midugudu ya Ninzi, Rugabano, Mujabagiro na Murwa yo mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano baravuga ko bishimiye ibikorwa remezo bibageraho bakesha Imihigo y’Akarere. Ubwo twaganiraga na bamwe mu baturage bo muri iyi midugu bavuze ko bishimiye imihanda bubakiwe kuko igenda ibakura mu bwigunge ndetse ikanaha agaciro ubutaka bwabo. Bavayondi Eugène wo mu Mudugudu wa Rugabano yagize ati “turashimira ubuyobozi bw’Akarere bwatugejejeho iyi mihanda n’ibikorwaremezo muri rusange kuko byongerera agaciro ubutaka bwacu no gushyira mu bikorwa igishushanyo cy’umugi. Akomeza agira ati “ ubu umuntu ufite inzu y’ubucuruzi  ku muhanda yongerewe agaciro, ariko kandi n’abavuye hirya no hino bashobora kuza kuhatura”. Iyi midugudu iri mu gishushanyo mbonera cy’umugi wa Nyamasheke kandi bigaragara ko ari ahantu heza habereye gutura no gushora imari aho abantu bahatuye baba bitegeye neza ikiyaga cya Kivu banumva amahumbezi agiturukamo. Mu mudugudu wa Murwa ho hafite umwihariko kuko hajya kuba umwigimbakirwa ku buryo nk’uwahashyira Hotel nziza byaba ari agahebuzo. Iyi mihanda kandi izakomeza kubakwa hirya no hino mu karere ka Nyamasheke mu rwego rwo guteza imbere Umuturage we zingiro ry’iterambere ry’Igihugu Ni muri aka Kagari kandi wasanga Ibigabiro by’Umwami Rwabugiri nka bimwe mu byo Akarere ka Nyamasheke gafite nk’Umwihariko w’ubwiza no kubumbatira amateka y’Igihugu.   TUYIZERE Jacques Public Relations, Media and Communication Officer

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->