Abaturage barishimira uburyo begerwa n’ubuyobozi

Guhera Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 kugera ku wa 25 Mutarama  mu karere ka Nyamasheke hari itsinda ry’abakozi  bo ku rwego rw’umuvunyi bayobowe n’ Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n'ibindi byaha bifitanye isano nabyo Bwana MUSANGABATWARE Clement ndetse n’Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe kurwanya no gukumira akarengane Madame KANZAYIRE Bernadette.

Ubwo yaganiraga n’abaturage b’Umurenge wa Kagano, n’Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe kurwanya no gukumira akarengane Madame KANZAYIRE Bernadette, yasobanuye amavu n’amavuko y’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda ndetse anasobanura imikrere y’uru rwego. Yasobanuye ko imbpamvu nyamukuru yo kumanuka bakegera abaturage ari muri gahunda ya leta yo kwegera no kumva abaturage ndetse bakanabafasha gukemura bimwe mu bibazo bataba barabneye ibisubizo.yakomeje asaba abaturage bose kurushaho kurwanya no gukumira ruswa zo mu buryo bwose yaba bitugukwaha, ikimenyane ndetse n’iy’igitsina. Yibukije kandi ko mu gihe babonye uwaba ashaka kubaha cyangwa gutanga ruswa babimenyesha urwego rw’umuvunyi ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi bagafatanya kubikemura. Umuvunyi Mukuru wungirije yasabye na none abaturage kutabatwa n’umuco wo kutanyurwa n’ibyemezo biba byafashwe n’inkiko bagahitamo gukomeza gusiragira kuko bibadindiza mu iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana KAMALI Aimé Fabien mu izina ry’Indongozi yashimiye ubuyobozi bw’Urwago  rw’Umuvunyi Uburyo rwabageneye iyi minsi yo kuza kubunganira mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Nyuma y’ijambo ry’Umuvunyi Mukuru wungirije, abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo bihabwa ibisubizo ibindi bihabwa umurongo.

Iyi gahunda yabereye mu Mirenge imwe y’Akarere ka Nyamasheke ikazakomereza mu yindi mirenge yasigaye ku munsi w’ejo kuwa kabiri ikazasozwa n’inama izabera ku rwego rw’Akarere irebera hamwe ibyavuye mu hirya no hino mu mirenge ku wa 25/01/2016

 

TUYIZERE Jacques

Public Relations, Media and Communication Officer

 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->