Abaturage biteze impinduka kubera umushinga wo kwagura ubuso buhigwaho cyayi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bufite umushinga wo kwagura ubuso buhingwaho icyayi kugira ngo bifashe abaturage kuzamura imibereho myiza yabo.

Ubusaznwe Akarere ka Nyamasheke kagaragaramo igihingwa cy’icyayi kiri ku buso busaga 4000 Ha hakaba hagiye kwiyongeraho ubusaga 3500Ha bityo mu myaka ine iri imbere hakazaba hari ubuso busaga 7500 ha buhinzeho icyayi.

Imiterere y’umushinga

Nk’uko bisobanurwa n’Uuyobozi w’Akarere Mukamasabo Appolonie, uyu mushinga uzakorwa ku nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe na cyane ko ari ho hagaragara ubutaka budahinzeho kandi ari bwo buberanye n’igihingwa cy’icyayi.

Hazabanza harebwe ubutaka buzahingwaho, maze abaturage babutuyeho bubakirwe inzu zo kubamo muri site y’umudugudu hanyuma bishyurwe ibikorwa byabo biri ku butaka bahabwe imbuto y’icyayi yo guhinga kuri ubwo butaka.

Iyo mbuto y’icyayi bazayihabwa nk’inguzanyo hanyuma abo baturage banahabwe akazi muri icyo cyayi bajye bahembwa nk’abandi bakozi, bajye bishyura buhoro buhoro ku buryo bazegurirwa cya cyayi kikitwa icyabo akaba ari bo bazajya bigemurira icyayi ku nganda.

Kugira ngo uyu mushinga uteganya gutengirana n’ukwezi kwa Mutarama 2020 uzashoboke birasaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye yaba iza Leta ndetse n’iz’abikorera basanzwe bafite mu nshingano ibijyanye n’igihingwa cy’icyayi.

Rwanda Mountain Tea nk’umushoramari ukomeye mu gutungaya icyayi ikaba inafite inganda ebyiri mu Karere, ivuga ko yiteguye gutanga umusanzu wose ukenewe kugira ngo ubu buso bwongerwe uko ayoishishikajwe no kuzamura imibereho myiza y’umuturage.

Abaturage bafite ubutaka buzagurirwaho icyayi bishimira cyane uyu mushinga bakagaragaza ko bawiteho impinduka kuko bazabona akazi muri iyi mirima bikabahesha kugira amafaranga yinjira mu mifuko yabo.

Mu Karere ka Nyamasheke habarurwa inganda ebyiri z’icyayi n’urundi rumwe rwenda gutangira imirimo yarwa, ndetse n’urundi rwena gutangira kubakwa.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->