Abatuye ku birwa bya Mushungo na Kirehe basuwe n'abasenateri
Hagamijwe gukurikirana imibereho y'abaturage batuye ku birwa bya Mushungo (mu murenge wa Kirimbi) na Kirehe (mu murenge wa Macuba), kuri uyu wa 05 Kamena 2025 Senateri Prof. Cyprien Niyomugabo na Mugenzi we Kanziza Epiphanie basuye abaturage batuye ku birwa byavuzwe hejuru.
Ni uruzinduko bakoze bari kumwe n'umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse na bamwe mu bagize komite y'umutekano y'akarere itaguye.
Uru ruzinduko rw'abasenateri bo muri komisiyo y'imibereho myiza n'uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko umutwe wa sena, ruri muri gahunda za Sena zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma mu rwego rw'imibereho myiza n'uburenganzira bwa muntu.
Muri ibi birwa abasenateri baganiriye n'abaturage kuri gahunda za leta bibanda kuri serivisi za leta n'uburyo zibageraho. Ni mu rwego rwo kumenya niba abaturage batuye muri ibi birwa bagerwaho na serivisi zihabwa abaturage muri rusange no kumenya imbogamizi bahura na zo kugira ngo zishakirwe ibisubizo bikwiye.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…