Abatuye n'abakorera ubucuruzi mu isantire y'ubucuruzi ya Ntango bavuga ko umuhanda Bushenge-Shangi-Nyabitekeri uzabakura mu bwigunge

Imirenge ya Nyabitekeri, Shangi na Bushenge ni imwe mu mirenge byari bigoranye cyane kugenderana no guhahirana cyane cyane mu bihe by'imvura aho wasangaga umuhanda uhuza iyi mirenge utagendeka. Kuri ubu abatuye n'abakorera ibikorwa by'ubucuruzi mu isantire ya Ntango bavuga ko kuba uyu muhanda waratangiye gukorwa bigiye kubakura mu bwigunge kandi bakazawubyaza umusaruro. 

Umuhoza Fidence avuga ko we nk'umwe mu rubyiruko rukorera mu isantire y'ubucuruzi ya Ntango yishimiye kubona imashini zikora umuhanda zigeze muri iyo santire kuko byamuhaye icyizere ko bagiye gukora cyane kandi bakunguka kubera ko urujya n'uruza ruziyongera ugereranyije n'uko mbere byari bimeze kuko abantu batabashaga kuhagera kubera umuhanda udakoze. Ati: Twajyaga kurangura bitugoye cyane, ariko nitumara kubona uyu muhanda bizatuma tujya kurangura ku masaha duashaka kandi tugaruke ku masaha dushaka, yewe tunarangurire ku biciro nk'iby'abandi kuko tuzaba tworohewe mu ngendo." 

Abatuye n'abakorera ibikorwa by'ubucuruzi mu isantire y'ubucuruzi ya Ntango bemeza ko igikorwa remezo cy'umuhanda kizabakura mu bwigunge bakabasha gucuruza kandi bakunguka kuko hari ibyo batabasha gucuruza kubera ko aka gace kasaga n'akari mu bwigunge bitewe n'umuhanda utatumaga abantu bitabira kuhagera n'ubwo ari agace gafite ibyiza nyaburaga byakurura benshi. Bakomeza bavuga ko bizaborohereza kugera kuri serivisi z'ubuzima kuko nko mu gihe cy'imvura utashoboraga kujyana umurwayi kwa muganga kandi n'aho bishobotse ugasanga amafaranga y'urugendo abonwa n'umugabo agasiba undi. 

Uyu muhanda wa Bushenge-Shangi-Nyabitekeri uzakorwa ku birometero 28 nk'umuhando wo mu bwoko buzwi nka “feeder roads" cyangwa "Laterite” ufite imiyoboro y'amazi ku mpande ku buryo hari icyizere ko ari umuhanda uzaramba kuko utazononwa n'amazi y'imvura. Biteganyijwe ko uzakorwa mu gihe cy'amezi 9 ukazatwara amafarange y'u Rwanda asaga miliyari 7. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->