Abayobozi ba "Croix Rouge Rwanda Basuye akarere bagirana ibiganiro n'umuyobozi wako
Kuri uyu wa 04/03/2025 Umuyobozi w'Akarere Bwana Mupenzi Narcisse yakiriye mu biro Bwana Mazimpaka Emmanuel umuyobozi ushinzwe itumanaho n'ubutabazi muri ‘Croix Rouge Rwanda’ wari kumwe na Madam NAYITURIKI Esperance umuyobozi wa ‘Croix Rouge Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba.
Mu biganiro bagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke harimo ubufatanye n’akarere hashingiwe ku mishinga itandukanye ‘Croix rouge Rwanda’ isanzwe iteramo inkunga Akarere.
Baganiriye kandi ku matora ya ‘Croix Rouge Rwanda’ ateganyijwe mu minsi iri imbere uhereye ku kagari kugeza ku karere, umuyobozi w’akarere yemerera ‘Croix Rouge Rwanda’ ubufatanye muri ayo matora kugira ngo azagende neza.
Impande zombi zasoje zishimira imikoranire myiza n’ubufatanye biranga impande zombi.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…