Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Hon. Senateri Nyirahabimana Solina aganira n'abitabiriye inama ku iterambere ry'ubworozi mu karere ka Nyamasheke

Nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa by'ubworozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo, kuri uyu wa 23 Mutarama 2026 Hon. Senateri Nyirahabimana Solina ari kumwe na mugenzi we Hon. Senateri Rugira Amandin bahuriye mu nama n'ubuyobozi bw'akarere, abagize komite y'umutekano y'akarere itaguye, abashinzwe ubworozi mu mirenge, aborozi n'abafashamyimvire mu bylubworozi bagamije kungurana ibitekerezo no kurushaho kumva neza uko ubworozi butezwa imbere mu karere ka Nyamasheke, uko ibiryo by'amatungo bibageraho n'imbogamizi bahura nazo.

Nyuma y'ijambo ry'ikaze ku bitabiriye inama bagejejweho n'umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse, hatanzwe umwanya abitabiriye inama baganira ku bworozi mu karere ka Nyamasheke, ibiryo by'amatungo n'uko bigera ku bacuruzi n'aborozi muri rusange.

Bimwe mu byagaragajwe n'abitabiriye inama hagaragaye ikibazo cy'ibiryo by'amatungo bihenze cyane byaba ku babicuruza ndetse n'aborozi muri rusange. Iki cyagaragaye nk'imbogamizi ikomeye ku mpande zombi aho iri mu zica intege aborozi n'abacuruzi. Ku ruhande rw'akarere, uretse kuba mu karere nta ruganda rw'ibiryo by'amatungo ruhabarizwa, bwamenyesheje abitabiriye inama ko hari icyizere ko mu minsi iri imbere ku bufatanye n'umushoramari Kivu Choice hazashingwa uruganda rutunganya ibiryo by'amafi kandi uru ruganda rukazaba rufite ubushobozi bwo gusangurira n'abandi borozi muri rusange.

Indi mbogamizi yagaragajwe ni ibyo biryo by'amatungo bishobora kuba bitujuje ubuziranenge, ibituma amatungonbigaburiwe atabasha gutanga umusaruro wari witezwe, hakaba hasabwe ko hakorwa ubuvugizi minisiteri y'ubucuruzi igashyiraho ubugenzuzi bw'ubuziranenge ku bacuruzi n'abaranguza ibiryo by'amatungo.

Mu gihe ariko ikibazo cyo guhenda kw'ibiryo by'amatungo kitari cyabonerwa umuti urambye abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bagiriwe inama yo kwishyira hamwe mu rwego rwo gutumiriza hamwe ibiryo by'amatungo, ibizatuma bibageraho bidahenze cyane. Aborozi kandi bashishikarijwe kurushaho gutera ubwatsi bw'amatungo mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo cy'ibiryo by'amatungo bihenze.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere bwasabye abasenateri ko bakora ubuvugizi ku nganda zikora ibiryo by'amatungo, kugira ngo byibura muri buri karere haboneke ahacururizwa ibiryo by'amatungo kandi ku giciro kimwe.

Mu bindi bitekerezo byatanzwe bijyanye n'ubuvugizi, hifujwe ko habaho gahunda ya nkunganire ku bijyanye n'ibiryo by'amatungo, gushyiraho gahunda y'ubugenzuzi bw'abacuruza ibiryo by'amatungo, gushyiraho ibiciro bimwe ku bacuruza ibiryo by'amatungo nk'ibisigazwa nyuma yo gutunganya ibiryo by'abantu (kawunga n'umuceri).

Mu ijambo rya Hon. Solina yagarutse ku mwihariko w'akarere ka Nyamasheke asaba ko imiterere y'akarere ubwayo ikwiye kubyazwa umusaruro cyane cyane ushingiye ku bworozi bityo bikagira uruhare rugaragara mu kurwanya imirire mibi no kwiteza imbere muri rusange. Yijeje abitabiriye inama ko nka Sena bazakora ubuvugizi ku bibazo byagaragajwe, ariko yongeraho ko mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye harebwa uburyo bwo gukemura ibibazo bishingiye ku iterambere ry'ubworozi, ibibukomokaho n'ibiryo byayo muri rusange. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->