Akarere ka Nyamasheke gafite ingamba zihamye zo guhashya ubukene

  photo name Umuyobozi w'Akarere Kamali Aimé Fabien mu kiganiro n'Itangazamakuru Mu minsi ishize Akarere ka Nyamasheke kagaragaye mu Bushakashatsi bwa EICV IV kadahagaze neza mu bukungu ariko Umuyobozi wako Kamali Aimé Fabien aravuga ko yumva uwo mwanya udateye ishema ku buryo kawugumaho. Ubwo yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 15 Gashyantare, Umuyobozi w'Akarere yasobanuye ko ubu bushakashatsi bwabahwituye bityo ibyabuvuyemo bikaba byarateye Akarere gufata ingamba zitandukanye zigamije Iterambere n’Imibereho myiza y’Umuturage ku buryo mu bushakashatsi butaha bizeye ko bazaba bahagaze neza. Y Yagize ati" ni byo koko ubu bushakashatsi bwaraduhwituye bituma dutekereza byagutse uburyo twakwikura kuri uyu mwanya. Hari gahunda nyinshi zashyizweho kugira ngo ibi bishoboke. Muri izo gahunda twavuga nko ngufasha abaturage kwishyira hamwe bagahuza imbaraga, hari amakoperative icyenda yorojwe inkoko zigera ku 9000 kuri ubu zirigutanga umusaruro, hari amakoperative yorojwe ingurube,hari n’ ayorora inzuki zitanga toni zisaga 29 ku mwaka.” Umuyobozi w’Akarere kandi akomeza avuga ko haciwe imihanda hirya no hino ihuza Imirenge ndetse n’ihuza imirenge n’umuhanda munini wa kaburimbo kuburyo biborohereza kugeza umusaruro wabo ku isoko Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere dufite ubutaka n’imvura nziza ku buryo kaberanye n’ubuhinzi. Ikiyaga cya Kivu nacyo ni kimwe mu bibyazwa umusaruro n’abarobyi ku buryo guhangana n’ubukene ari inzira ishoboka. TUYIZERE Jacques Public Relations, Media and Communication Officer

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->