Meya Mupenzi Narcisse yakiriye n’Itsinda ry’Igihugu rishinzwe gukurikirana ibibazo bibangamiye abaturage mu karere

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Bwana Mupenzi Narcisse, yakiriye itsinda rya “Taskforce” y’Igihugu rishinzwe gukurikirana ibibazo bibangamiye abaturage (National Human Security Issues), riyobowe na Col. Nyirasafari Seraphine. Uru ruzinduko rwari mu rwego rw’igenzura rigamije kureba uko Akarere ka Nyamasheke gashyira mu bikorwa ingamba zo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.

Nyuma y’ikaze no kumenyana, ubuyobozi bw’Akarere bwatanze ishusho rusange y’ibikorwa byagiye byakozwe bigamije gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, bugaragaza intambwe imaze guterwa binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ubuyobozi bw'Akarere bwagaragaje ko n’ubwo hari byinshi byagezweho, hari n’imbogamizi zigihari, cyane cyane izishingiye ku ngengo y’imari idahagije.

Muri ibyo bibazo byagarutsweho, harimo icy'abaturage usanga badafite ubutaka bwo guturaho, aho kubafasha bisaba ingamba zihariye zirimo kubagurira ubutaka bwo kububakiraho, ndetse n’ibindi bibazo bifite aho bihuriye n’imibereho rusange y’abaturage.

Nyumayo kugaragaza ibyakozwe n’ibikiri ingorabahizi, hakurikiyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo, kubaza no gusubiza ibibazo ku ngingo zitandukanye hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo birambye. 

Iki gikorwa cyasojwe n’uruzinduko rwakozwe n’itsinda ry’Igihugu rifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Mukankusi Athanasie, berekeza mu Murenge wa Cyato, aho bagiye kwirebera imbonankubone bimwe mu bikorwa byagezweho mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->