Akarere ka Nyamasheke kakiriye Umuyobozi Mukuru Mushya ushinzwe Imirimo Rusange mu muhango w'ihererekanyabubasha
Kuri uyu wa 13 Mutarama 2026, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Bwana Muneza Placide, yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Imirimo Rusange, Bwana Nizeyimana Claver, na Madamu Uwimpuhwe Florentine, winjiye ku mugaragaro muri izi nshingano, avuye mu Karere ka Kirehe.
Muri uwo muhango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yashimiye Bwana Nizeyimana Claver ku musanzu we w’ingenzi n’ubwitange yagize mu gihe yari amaze ayobora urwego rushinzwe imirimo rusange, agaragaza ko umurimo yakoze wagize uruhare mu guteza imbere imikorere n’imiyoborere myiza y’Akarere.
Yanahaye ikaze Madamu Uwimpuhwe Florentine, amwifuriza ikaze mu muryango w'Indongozi z’Akarere ka Nyamasheke, anamuha icyizere cy’ubufatanye n’inkunga bikenewe kugira ngo asohoze neza inshingano ze cyane cyane ko uwabaye kandi agakorana n'Intaganzwa za Kirehe bitamutonda gukorana n'Indongozi za Nyamasheke. Yibukije ko urwego rushinzwe imirimo rusange rufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’akarere, by’umwihariko mu bikorwa remezo n’imicungire inoze y’umutungo wa Leta.
Uyu muhango w’ihererekanyabubasha witabiriwe n'abayobozi b'amashami atandukanye akorera k cyicaro cy'Akarere.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…