Akarere ka Nyamasheke kibutse ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatusti

photo name Kuri uyu wa 07 Mata, Akarere ka Nyamasheke kimwe n’Igihugu cyose hatangijwe icyumweru cy’ icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi. Ku rwego rw'Akarere byabereye mu  murenge wa Mahembe, Akagari ka Nyagatare Umudugudu wa Murunda ku rwibutso rwa Kizenga. Muri uyu muhango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Habiyaremye Pierre Célestin yasabye abaturage gukomeza gufatana mu mugongo muri ibi bihe bigoye bagasananirana. Ati “n’ubundi ni inshingano zacu nk’Abanyarwanda gufasha no kwita ku barokotse jenoside mu bihe byose ariko noneho iyi minsi ijana ikwiye kuba umwihariko tukabegera tukabahumuriza tukanabafasha”. Yanasabye kandi abitabiriye kugira ubutwari bwo kuranga imibiri y’Abazize jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kibagomba ahoy aba iri hose kugira ngo ishyingurwe. Nikuze Anasitaziya warokotse Jenoside yatanze ubuhamya asobanura urugendo bakoze mri jenoside anibutsa ko bitatangiye muri 1994. Uretse iby’amateka yumvise na we asobanura ko jenoside yateguwe ndetse ikigishwa igihe kirekire ashingiye ku rugendo ruhera za 1973 na za 1990 aho abatutsi bicwaga buhorobuhoro. Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite Hon Mukama Abbas wari n’Umushyitsi Mukuru kuri uyu munsi yahamagariye abacitse ku icumu kurushaho kwiyubaka mu nguni zose z’ubuzima nk’uko umurongo ngenderwaho w’uyu mwaka ubivuga “Kwibuka Twiyubaka” Hon Mukama kandi yasabye abarikurangiza ibihano byabo bakava muri gereza kwiyunga ku mbaga y’Abanyarwanda basanze bakubaka Igihugu aho kugumana wa mutima baribafite. Ati “ ubuyobozi bw’Akarere bukora ibishoboka byose bakajya kwigisha muri gereza ariko ntibihagije. Muri gereza baba bakikijwe n’abandi benshi bagifite imitima mibi, noneho bagera hanze bahasanze abamaze gukira, bakaba babanduza. Twakora ubuvugizi mbere yo kujya muri kominote bakabanza gukorerwa ingando bakigishwa”. Urwibutso rwa Kizenga rushyinguyemo imibiri isaga 195 ariko hari n’ abandi bashyinguye mu rwibutso rw’icyahoze ari Komini Rwamatamu Ruherereye mu Murenge wa Gihombo photo name photo name photo name

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->