Akarere ka Nyamasheke kizihije umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu

Hirya no hino ku isi ku itariki ya 05 Ukwakira haba hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu mu rwego rwo kuzirikana umurimo akora utagereranywa wo shingiro ry’Iterambere ryose kuko abakomeye bose baba baranyuze imbere ye. Mu mirenge itandukanye yo mu Rwanda uyu munsi wizihijwe aho abarimu bo mu murenge bahuriye hamwe baraganira baranasabana. Akarere ka Nyamasheke nako kizihije uyu munsi mu mirenge itandukanye ikagize. Ku rwego rw’Akarere, Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu wizihirijwe mu Murenge wa Ruharambuga aho Abarezi bo ku bigo bitandukanye bibarizwa muri uyu murenge bahuriye mu Kigo cya EAV NTENDEZI baganira ku buzima bwabo bwa buri munsi maze bungurana ibitekerezo ku cyabateza imbere. Mu rwego rwo kurushaho gusabana, Ibi birori byabimburiwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje zone ebyeri irimo EAV NTENDEZI n’indi ya G.S RWABIDEGE aho umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Nyuma y’umukino abarimu bagiye hamwe baraganira. Mu ijambo yagejeje ku mbaga yari iteraniye aho Madame MUKAZIYA Pauline nk’Umwarimu uhagarariye abandi barimu mu murenge wa Ruharambuga yashimiye leta y’u Rwanda uburyo idahwema gutekereza kuri mwarimu ikaba yaranamugeneye koperative UMWARIMU SACCO imufasha mu kwiteza imbere KU BURYO HAR N’Abarimu benshi barangije za kaminuza babikesha UMWARIMU SACCO. Yakomeje ashimangira ko kwigisha atari akazi ahubwo ari umuhamagaro. Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage wari n’umushyitsi mukuru kuri uyu munsi,Madame Claudette MUKAMANA na we yashimiye Mwarimu kubera akazi k’Ubwitange akora anaboneraho kubasaba gukomeza urugamba rwerekeza ku ireme ry’uburezi ritajegajega. Yasabye abarimu ubufatanye mu kugabanya imibare y’abana bata ishuri. Yasabye Mwarimu gukomeza kuba ikitegererezo imbere y’Umunyeshuri yirinda imyifatire idakwiye kugira ngo Umunyeshuri amwigireho byose. Uyu munsi wanitabiriwe na ba nyiribigo, abanyeshuri bahagarariye abandi kuri buri kigo, inzego z’umutekano. Umunsi wasojwe hatangwa ishimwe ku barimu b’Indashyikirwa bahize abandi kuri buri kigo. Ndetse n’umwe wo ku rwego rw’Akarere wagenewe Mudasobwa ngendanwa mu gihe hari n’Uzahembwa na REB agahabwa Inka.   TUYIZERE Jacques Public Relations, Media and Communication Officer

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->