Akarere ka Nyamasheke mu rugamba rwo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage
Kuri uyu wa 19 Kamena 2025 Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yakiriye intumwa ziturutse muri Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Intara y'Iburengerazuba na Polisi y'igihugu ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n'abaturage (community policing) aho baje mu karere gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y'inama mpuzabikorwa yo ku rwego rw'intara y'Iburengeraba yo ku wa 06 Nzeri 2024.
Aba bashyitsi bamaze guhabwa ikaze n'umuyobozi w'akarere bagaragarijwe ibyakozwe n'akarere mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y'inama mpuzabikorwa hagaragazwa ko imiryango yabanaga mu buryo butubahirije amategeko yaganirijwe kandi igasezeranywa, ibibazo bijyanye n'ihohoterwa bikaba byose byarakurikiranywe mu nkiko, n'indi myanzuro itandukanye yashyizwe mu bikorwa.
Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere twashyize imbaraga mu gukumira no kurwanya ibibazo bibangamiye iterambere ry'umuryango, kakaba kandi gakomeje gushyira imbaraga mu kubikemura no kurwanya ibyo ari byo byose bibangamiye umuryango.
Nyuma yo kugaragarizwa ibyakozwe, abashyitsi basuye imwe mu miryango yagaragajwe kugira ngo baganire nayo kandi bamenye uko ibayeho nyuma y'ibibazo byari biyugarije.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…