Akarere kagaragarijwe ibyavuye mu bushakashatsi ku ndwara y'imidido

Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025 umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukankusi Athanasie yakiriye itsinda ry'abashakashatsi mu cyumba cy'inama cy'akarere. Ni abashakashatsi baturutse muri Kaminiza y'u Rwanda aho baje kugaragariza abitabiriye ihuriro ibyavuye mu bushakashatsi ku ndwara y'imidido yagaragaye kuri benshi muri Nyamasheke. 


Ubu bushakashatsi bwakozwe na Dr Jean Paul Bikorimana guhera muri Werurwe kugera mu Ugushyingo 2022, abukorera mu murenge wa Karengera ahagaragaye umubare munini w'abarwayi b'imidido.


Imidido ni indwara iterwa n'ubutare bwo mu butaka bwinjiri mu birenge uko umuntu amara igihe kinini atambara inkweto bityo bukangiriza imikaya itwara amaraso, bigatuma amaguru abyimba ariko na none bikaba biterwa n'imiterere y'umubiri wa muntu aho hari bamwe bashobora kurwara abandi ntibarware. Iyi ndwara kandi ishobora guterwa n’inzoka nazo zinjira uko umuntu agendesha ibirenge bitambaye inkweto bityo nazo zikangiza imikaya itwara amaraso bikageza kuburwayi bw’imidido. Ubushakashatsi bwagaragaje ko byibura imidido ikomoka ku butare bwo mu butaka bisaba imyaka igera ku 10 ibirenge by’umuntu bihura n’ubutaka. 

Indwara y’imidido ntabwo ivurwa kwa muganga ariko iyo uyirwayi yivuje kare bahagarika iyononekara ry’imikaya isigaye ku buryo bitabuza umurwayi gukomeza ubuzima busanzwe atabangamiwe. Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko iyi ndwara umuntu aba afite ibyago byo kuyirwara iyo afite umwe mu muryango wayirwaye ntakurikize ingamba zo kwirinda nko kwambara inkweto kenshi, isuku y’ibirenge n’aho aba. 


Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kurebera hamwe uburyo indwara y'imidido nk'imwe mu ndwara zirengagijwe yacibwa burundu kandi n'ubukangurambaga ku kwirinda iyi ndwara bugashyirwamo imbaraga. Hari hagamijwe kandi kurebera hamwe ibyakunganira ubuvuzi buhabwa aba barwayi, gukumira ihezwa no kubafasha kutiheza mu muryango.


Kwirinda indwara y'imidido birashoboka kuko bisaba kwambara inkweto kenshi, kugira isuku ku mubiri (amaguru, ibirenge n'ahandi), aho umuntu atuye no kwihutira kujya kwa muganga igihe ugaragaje uburwayi bwo kubyimba ibirenge kuko bifasha kudakomeza kubyimba bityo umuntu agakomeza kwiteza imbere adahejejwe mu nzu n’uburwayi.


Nyuma yo kugaragarizwa ibyavuye mu bushakashatsi umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Mukankusi Athanasie yavuze ko akarere kagiye gushyira imbaraga mu bukangurbaga bujyanye no kwirinda imidido ndetse no gushaka ubufasha ku barwayi b'imidido kugira ngo boroherwe babashe gukomeza kwiteza imbere.
 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->