Akarere kifatanyije n’ isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu
Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yifatanyije n’ abarezi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihirijwe mu Murenge wa Kagano ku rwego rw’Akarere ku nsanganyamatsiko igira “Umwarimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye.”
Muri ibi birori hashimiwe Abarezi b' Indashyikirwa ku rwego rw' Akarere n' Imirenge bashyikirizwa gihamya n' ibindi bihembo birimo “Laptop” na “Tablet” (abo ku rwego rw' Akarere) na ho abo ku Mirenge bakazahabwa “smart phones.”
Umwarimu w’ Indashyikirwa ku rwego rw’ Akarere akaba waranabaye uwa kabiri ku rwego rw’ Intara Bimenyimana Jean yigisha isomo ryo kwihangira imirimo mu Kigo cya Institut Sainte Famille Nyamasheke ari na cyo cyavuyemo umwana wahize abandi mu Cyiciro rusange ku rwego rw’ Igihugu.
Nyuma y’ uko Minisiteri y’ Uburezi itangaje amanota y’ ibizamini bya Leta, byanagaragayeko abanyeshuri bose uko bari 88 bagize inota rya mbere (1) mu isomo uyu mwarimu yigisha.
Bimwe mu byamufashije kubona uyu mwanya birimo kuba yarakomeje kwigisha mu buryo bw’ ikoranabuhanga mu gihe cya Covid-19, gukora urubuga rw’ ishuri (Website) rutangirwaho amasomo, , guhanga agashya mu rwego rwo kurwanya Covid-19 hakorwa isabune yo gukaraba.






Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…