Akarere kifatanyije n'urubyiruko rwa Karengera mu muganda wihariye w'urubyiruko igihembwe cya mbere 2025/2026

Ifoto y'urubyiruko ubwo rwari rusoje igikorwa cyo gutunda amatafari rutangiye kuganira n'abayobozi batandukanye

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu, mu mirenge yose 15 igize Akarere ka Nyamasheke hakozwe umuganda wihariye w’urubyiruko w’igihembwe cya mbere cya 2025/2026. Ku rwego rw’akarere, uyu muganda wabereye mu Murenge wa Karengera mu kagari ka Mwezi, aho urubyiruko rwahuriye hamwe rutunda amatafari yo kubaka inzu y’umuturage utishoboye.

Insanganyamatsiko y’uyu muganda yari “Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ibiza.” Ni insanganyamatsiko igamije gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, gufata neza ibikorwaremezo, ndetse no kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza ibiza.

Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo bamwe mu bagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke, Umukozi w’Akarere ushinzwe umuco n’urubyiruko n’abandi bakozi b’Akarere, hamwe n’ingabo n’inzego z’umutekano.

Madamu Musabyimana Leoncie, Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y'igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw’Akarere, yashimiye urubyiruko rwitabiriye umuganda, abasaba gukomeza kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere ry'igihugu no gukoresha imbaraga zabo mu kwiyubakira igihugu. Yanibukije urubyiruko ko rugomba gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, ndetse rugakoresha amahirwe yose agenerwa urubyiruko mu rwego rwo kwiteza imbere.

Mu bundi butumwa urubyiruko rwasabwe gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, gukunda umurimo nk’isoko y’iterambere, ndetse no kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byangiza ejo hazaza h’umuntu n’ah’igihugu muri rusange.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->