Akarere n'abafatanyabikorwa bako biyemeje kurushaho kunoza imikoranire kugira ngo bafashe abaturage kwikura mu bukene

Mu rwego rwo kurushaho kunoza ubufatanye n'abafatanyabikorwa bako mu gufasha abaturage kwikura mu bukene, akarere ka Nyamasheke kagiranye inama y'igihembwe cya kane n'abafatanyabikorwa kuri uyu wa 16 Kanama 2025. Harebewe hamwe ibikorwa binyuranye by'abafatanyabikorwa, uko bigera ku baturage cyane cyane abari mu cyiciro cy'abafashwa kwikura mu bukene, harebwa imbogamizi abafatanyabikorwa bahura na zo hatangwa inama n'ibitekerezo binyuranye kugira ngo ibikorwa by'abafatanyabikorwa b'akarere bigire uruhare mu gufasha icyiciro cya mbere cy'abaturage bagomba gufashwa kwikura mu bukene, ibizwi mu ndimi z'amahanga nka “Graduation”. 

Iyi nama yatangijwe n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, ashimira abayitabiriye kandi asaba inzego z'abafatanyabikorwa gukorana n'ubuyobozi bw'imirenge kugira ngo ibikorwa byabo bibashe kugera neza ku baturage bari mu cyiciro cy'abafashwa kwikura mu bukene.

Muri iyi nama kandi hagaragaye impungenge ko hari abaturage usanga bakwiye kuba bajya mu cyiciro cy'abafashwa kwikura mu bukene, nyamara ugasanga ku rutonde batagaragaraho, umuyobozi w'akarere wungirije asaba abayobozi b'imirenge gukangurira abaturage no kubafasha kwiyandikisha muri sisiteme imibereho kugira ngo babashe kujya mu igenamigambi ry'igihugu, bityo nabo mu cyiciro cya kabiri bazashyirwe ku rutonde rw'abafashwa kwikura mu bukene. 

Nk'akarere kari mu dufite umiryango myinshi ikennye, umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse asoza iyi nama, yasabye ubufatanye busesuye hagati y'abafatanyabikorwa n'inzego z'ubuyobozi kuko bose baba bashishikajwe no gufasha umuturage. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->