Amagana y’ abaturutse imihanda yose bitabiriye "Nyungwe Marathon"
Abantu basaga 600 baturutse hirya no hino ku isi bitabiriye siporo ikorerwa muri Nyungwe izwi nka Nyungwe Marathon itegurwa n’ Ubuyobozi bw’ Akarere n’ abanda bafatanyabikorwa batandukanye.
Iyi siporo ikorwa abantu basiganwa n’ amaguru cyangwa se n’ amagare bishimisha banishimira ibyiza nyaburanga biri muri Pariki y’ Igihugu ya Nyungwe
Uretse gusiganwa ariko n’ abantu batandukanye bamurika bimwe mu byo bakora maze abitabiriye bakaboneraho umwanya wo kubimenya, bakanagura bityo hakagira igisigara mu mifuko y’ abaturage b’ Akarere n’ abanda Banyarwanda baba bitabiriye.
Uyu kandi wabaye umwanya mwiza ku Buyobozi bw’ Akarere wo kugaragaza amahirwe ari muri aka Karere gakesha ahanini kuba ku ruhande rumwe hari iri shyamba rya Nyungwe rzana umwuka mwiza n’ ubuhehere ku rundi ruhande hakaba Ikiyaga cya Kivu byose bigaragara ko uwahashora imari taba yibeshye.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…