Amakoperative arashimirwa uruhare rwayo mu guteza imbere abanyamuryango

Ku wa 26 Nyakanga 2019 ku biro by’Akarere ka Nyamashe habereye imurikabikorwa ry’amakoperative akorera mu Karere ka Nyamasheke, hanahembwa amakoperative yahize ayandi mu kugira imikorere myiza.

Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu, Ntaganira Josué Michel yakiriye Prof: Jean Bosco Harerimana, Umuyobozi mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) nk’umushyitsi mukuru muri iri murikabokorwa ryahujwe n’umunsi Mpuzamahanga w’ Amakoperative.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu yavuze ko amwe mu makoperative akorera muri aka Karere, yiteje imbere ku buryo bugaragara ndetse bikaba byaragiriye akamaro abanyamuryango bayo.

Ati; “Hari amakoperative akora neza, yiteje imbere ku buryo bugaragara agafasha abanyamuryango bayo nabo bakiteza imbere, biyishyurira ubwisungane mu kwivuza , korozanya muri gahunda ya girinka n’ibindi”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije yakomeje avugako ubu mu Karere habarurirwa inganda 3 z’icyayi byose bikaba bituruka ku gukora neza kw’abibumbiye hamwe bagahuza imbaraga, anasaba amakoperative gukomeza gukora neza, gucunga neza umutungo wa koperative ndetse no gukomeza guharanira inyungu z’abanyamuryango.

Muri iri murikabikorwa kandi hanahembwe amakoperative 15 yahize ayandi mu mirenge akoreramo. Ku rwego rw’Akarere aya makoperative yatoranyijwemo 5 ya mbere ahabwa imashini ifotora impapuro ikanazisohora (scanner and printing machine) kuri buri koperative, 5 ziza ku mwanya wa kabiri zahawe mudasobwa zo mu biro (desktop), 5 zisigaye zihabwa mudasobwa ngendanwa (Laptop). Hanahembwe kandi koperative COOPHTE Mwaga –Gisakura nka Koperative yahize izindi mu Karere, yanahawe igikombe cy’ishimwe.

Ngirinshuti Callixte, Umuyobozi w’iyi Koperative avuga ko iki gikombe bagikesha gukora neza, guharanira inyungu rusange z’abanyamuryango ndetse na ba bandi batari muri Koperative bikabagirira inyungu.

Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’ Igihugu cy’Amakoperative (RCA) Prof Jean Bosco Harerimana, ashima uruhare rw’ amakoperative ayasaba gukomeza gukora neza, anabizeza ubufatanye.

Akarere ka Nyamasheke kabarurirwamo amakoperative 284, menshi muri yo akora neza, andi aracyari mu nzira zo kwiyubaka ndetse akanakurikiranirwa hafi n’Ubuyobozi bw’aka Karere.

 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->