Amategeko ni umusingi w’Iterambere

photo name Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera Madame Kalihangabo Isabelle Kuri uyu wa 24 Mutarama 2018, Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera Madame Kalihangabo Isabelle yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamasheke mu cyumweru cyahariwe Ubujyanama mu mategeko. Iki cyumweru cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Komosiyo y’Igihuguy’Uburenganzira bwa Muntu hagamijwe gusobanurira abaturage amategeko ndetse n’uburenganzira bwabo. Muri iki cyumweru, intumwa za Minisiteri y’Ubutabera n’iza Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu bafata akanya mu mirenge yose bagasobanurira abaturage amategeko bakanabaza bimwe mu byo batumva bagahabwa ubusobanuro. Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Cyato na Rangiro, Madame Kalihangabo Isabelle yagarutse ku mpamvu abaturage bagomba kumenya amategeko kandi ababwira ko ari ishingiro ry’imibereho myiza. Yagize ati “kugira ngo tugere ku bukire n’umutekano wuzuye, birasaba ko tumenya amategeko tukanayubahiriza. Kalihangabo kandi yakomeje kwibutsa abaturage kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge ndetse bakanirinda ubuharike kuko akenshi biba intandaro y’ibyaha byinshi. Nyuma y’ibiganiro, abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekerezo maze bihabwa umurongo. photo name photo name

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->