Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda yasuye Akarere ka Nyamasheke.

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo , Ambasaderi wa Leta ya Isiraheli mu Rwanda H.E Dr. Ron ADAM yagize uruzinduko rw’ akazi mu Karere ka Nyamasheke asura ibikorwa bitandukanye.

Ibyakozwe muri uru ruzinduko

1.      Gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gasirabwoba

Ubwo yasuraga uru rwibutso, uyu muyobozi wo mu rwego rwohejuru yatambagijwe urwibutso anasobanurirwa ubugome bwakorewe abahashyinguye basaga ibihumbi 19 anashyira indabo ku mva nk’ ikimenyetso cyo guha agaciro imibiri iharuhukiye.

Ambasaderi ntiyahishe amarangamutima ye, yagaragaje ko yifatanyije n’ imiryango y’ abarokotse ndetse abwira abari bahari ko na we ari uwo mu muryango w’ abarokotse ubwo habaga jenoside yakorewe Abayahudi.

2.      Ikiganiro ku mahirwe mahirwe y’ ishoramari ari mu Karere ka Nyamasheke.

Nyuma y’ uko bavuye ku rwibutso , Amabsaderi n’ abari kumwe na we bose bakiriwe ku biro by’ Akarere bakorana inama n’ ibyiciro bitandukanye by’ abayobozi.

Muri iyi nama, habayeho kwerekana amahirwe y’ ishoramari agaragara mu Karere n’ uburyo yabyazwa umusaruro.

Aya mahirwe ahanini ashingiye ku miterere karemano y’ Akarere ka Nyamasheke: kuba gakora ku Kiyaga cya Kivu ku ruhande rumwe kandi ku nkengero zacyo hakaba ahakigaragara ubutaka bwinshi butarabyazwa umusaruro no kuba ku rundi ruhande gakora kuri Pariki y’ Igihugu ya Nyungwe nabyo bituma impande zose ziryoheye ishoramari

Usibye ibi byiza karemano , hiyongeraho umuhanda wa kaburimbo ugahuza n’ ibindi bice by’ igihugu na wo bigaragara ko utarabyazwa umusaruro wose witezweho.

3.      Gushyikiriza imiryango 22 itishoboye inka muri hgahunda ya Girinka.
 

Iki ni cyo cyari igikorwa nyamukuru kuko ari inka 22 zagenewe abatishoboye bu mu Murenge wa Kanjongo kugira ngo zibafashe kwikura mu bukene zunganira gahunda ya Girinka yatangijwe n’ Umukuru w’ Igihugu

Izi nka zatanzwe na Leta ya Isiraheri binajyanye n’ imibanire myiza ibihugu byombi bifitanye.

Abagenerwabikorwa bishimiye cyane izi nka banashima Umukuru w’ Igihugu udahwema kubashakira ibibateza imbere.

Amasaderi yatangaje ko yishimye kandi ko yizeye ko inka zitanzwe zizatanga umusaruro mu buryo bwose harimo amata , ifumbire n’ ibindi.

4.      Gusura uruganda rw’ icyayi rwa Gatare.
 

Kimwe mu byinjiriza  agatubutse abaturage b’ Akarere ka Nyamasheke harimo ubuhinzi bw’ icyayi ariko kandi bukwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo bukomezer gutanga umusaruro.

Uruganda rw’ iyayi rwa Gatare ruherereye mu Murenge wa Karambi ni rumwe mu nganda nshya zubatswe vuba rujyanye n’ icyerekezo turimo kdi bigaragara ko koko rwagobotse abahinzi b’ icyayi bo muri iki gice.

Amabasaderi yaretswe ubuhinzi bw’ icyayi n’ buryo gitanga umusaruro anatambagizwa uruganda areba imikorere yarwo .

Muri iki gice ambasaderi yijeje ubufatanye mu kuzamura umusaruro w’ icyayi cyane cyane mu bijyanye no guhanga n’ izuba ryinshi rituma umusaruro ugabanuka.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->