BAHEREREKANYIJE UBUBASHA

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016 mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Nyamasheke habereye umuhango w’Ihererekanyabubasha hagati y’Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke Bwana Pierre Célestin HABIYAREMYE Uherutse kugirwa  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imirimo Rusange usigaye muri uyu mwanya. Ubwo yafataga ijambo ry’Ihererekanyabubasha, Uwahoze ari Umunyambanga Nshngwabikorwa w’Akarere Bwana HABIYAREMYE Pierre Célestin yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere akamuha kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yashimiye kandi abakozi bose uburyo bafatanyije mu gihe cyose cy’Imyaka itatu yari amaze kuri uyu mwaya. Yakomeje yerekana aho yari agejeje inshingano ze , asaba bose bireba gukomerezaho ndetse anerekana ahakwiye kongerwa icyibatsi kugira ngo Akarere kazese imihigo. Yijeje kandi Abakozi b’Akarere ubufatanye Mu ijambo ry’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imirimo Rusange  Bwana NIYIBIZI NTABYERA Hubert wasigaranye Inshingano yashimiye byimazeyo uburyo mu gihe gito amaze yigiye byinshi ku Munyamabanga Nshingwabikorwa kandi amwizeza ko Akarere kazakomeza kujya imbere banabikesha ndetse amasomo menshi bamwigiyeho. Umuyobobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana KAMALI Aimé Fabien wayoboye uyu muhango, yashimiye imikorere Myiza n’umurava byaranze Bwana HABIYAREMYE Pirre Célestin binamuviriyemo kuzamurwa mu ntera, amusaba kuzakomeza kubagira inama kandi amwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya ahamagariwe. Uyu HABIYAREMYE Pierre Célestin yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa 09 Ukuboza 2016 yari amaze imyaka igera kuri itatu ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke. Uyu muhango witabiriwe n’Abakozi bose bakorere ku Karere, Abanayamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge hamwe n’inzego z’umutekano   TUYIZERE Jacques Public Relations, Media and Communication Officer

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->