Bimwe mu bikorwa by'ubuhinzi bugamije iterambere rirambye mu karere byasuwe
Umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse yakiriye itsinda ry'abanyeshuri ba RDF Senior Commandant & Staff College - Nyakinama baje mu karere ka Nyamasheke mu rugendoshuri rwo gusura ibikorwa by'ubuhinzi bugamije iterambere rirambye.
Bakigera ku karere ka Nyamasheke bakiriwe n'umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse wabahaye ikaze mu karere ka Nyamasheke. Nyuma y'ikaze bagejejweho ikiganiro kigaragaza isura y'akarere ka Nyamasheke mu buhinzi bugamije iterambere rirambye by'umwihariko.
Nyuma yo kugezwaho ikiganiro aba banyeshuri bari bayobowe na Brigadier General Jean Chrysostome Ngendahimana, na bamwe mu barimu babo basuye umushinga w'ubworozi bw'amafi wa "Kivu Choice" mu kiyaga cya Kivu, basobanurirwa byinshi kuri ubu bworozi bw'amafi kandi bagera ahororerwa amafi mu kiyaga.
Nyuma yo gusura umushinga w'ubworozi bw'amafi bukorwa na "Kivu Choice", hasuwe uruganda rw'icyayi rwa Gisakura basobanurirwa byinshi birimo uko icyayi kiva mu murima n'ubwiza kiba kigomba kugira. Basuye uruganda birebera uko icyayi gitunganywa kuva ku mababi kugera ku cyayi cyamaze gutunganywa.
Urugendo rw'aba banyeshuri rwasorejwe ku ruganda rwa Kawa rwa "Kivubelt Coffee ltd" ruherereye mu murenge wa Gihombo mu kagari ka Jarama. Bakigera ku ruganda rwa kawa bahawe ikaze basobanurirwa ibikorwa by'uruganda, nyuma batemberezwa mu ruganda ari nako bihera ijisho imikorere y'uruganda.


Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…