Bwana Bikorimana François yatorewe kuba umujyanama muri Njyanama y'akarere ka Nyamasheke.
Kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, Bwana Bikorimana François yatorewe kuba umujyanama rusange muri njyanama y'akarere ka Nyamasheke, naho Prof. Kamana Emmanuel atorerwa kuba Perezida wa Njyanama, mu gihe Visi Perezida wa Nyjanama watowe ari Madamu Uzamukunda Isabelle.
Ni amatora yari agamije gusimbura abahoze muri Njyanama z’uturere tumwe na tumwe nka Burera, Bugesera, Karongi, Rusizi, Nyamasheke, Kamonyi na Muhanga.
Mu karere ka Nyamasheke abahataniraga umwanya w’umujyanama ni batanu ari bo:
1. Nshimiyimana Didier
2. Ndibwirende Valens
3. Bikorimana François
4. Nkurikiyimana Samuel
5. Nyabyenda Ernest
Ku mwanya wa Perezida wa Njyanama y’akarere hamamajwe abakandida babiri ari bo:
1. Prof. Kamana Emmanuel
2. Uzabakiriho Joseph
Mbere y’amatoro y’umujyanama rusange n’aya Perezida wa Njyanama, abakandida bahawe umwanya bibwira inteko zitora kandi bazigezaho imigabo n’imigambi yabo.
Umushyitsi mukuru akaba yari ahagarariye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba muri aya matora Bwana Nyamaswa Emmanuel, yashimiye abatowe abasaba gukora cyane kugira ngo nyuma ya manda isigaje igihe gito ngo isozwe bazongere kugirirwa icyizere cyo gutorwa n’inteko zabatoye.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…