Bwana Mupenzi Gahigana Frank yatorewe kuyobora ihuriro JADF - Jyambere Nyamasheke

Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025 mu karere ka Nyamasheke hateraniye ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere bibumbiye  JADF -Jyambere Nyamasheke. 
Ni ihuriro ryatangijwe n’umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse, akaba yatangije inama ashimira abafatanyabikorwa uburyo badahwema gufatanya n’akarere mu bikorwa binyuranye by’iterambere ry’akarere n’umuturage muri rusange. 


Yasabye ko habaho kunoza imikoranire hagati y’akarere n’ihuriro, kwimakaza  imikoranire ishingiye ku bikorwa by'iterambere bitanga umusaruro no gushyira umuturage imbere muri byose.


Kuri gahunda y’umunsi y’inama hariho kugaragariza abanyamuryango ishusho y’ibikorwa byakozwe n’abafatanyabikorwa, igenamigambi ry’akarere n’uruhare rwabo, kurebera hamwe amategeko agenga ihuriro, kuganira n’umufatanyabikorwa w’akarere mushya ‘BRAC International – UPGI ku buryo ari gutegura afatanyije n’akarere buzafasha Akarere gufasha umuturage kwikura mu bukene byihuse kandi ku buryo burambye no gutora bamwe mu bagize Komite kuko yari ituzuye. 
Mu bagmbaga gutorwa kugira ngo buzuze Komite harimo Perezida w’ihuriro aho abatora batoye Bwana Mupenzi Mupenzi Gahigana Frank akaba umuyobozi wa ‘World Vision’ muri Rusizi na Nyamasheke. 


Mupenzi yishimiye icyizere yagiriwe asezeranya kuzuza inshingano yahawe n’umurava asaba n’abagize ihuriro kumuba hafi mu bufatanye busanzwe bubaranga kugira ngo azabashe kugera k umusaruro ihuriro rimutezeho. 


JADF – Jyambere Nyamasheke ni ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere bagizwe ubuyobozi bw’akarere, imiryango nyarwanda itari iya Leta, amadini n’amatorero afite ubuzima gatozi, imiryango mvamahanga, ibigo bya leta bikorera mu karere n’ibigo by’abikorera bikorera mu karere. 
 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->