Byitezwe ko ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga HIR-RDDP2 rizagira uruhare mu izamuka ry'umusaruro w'amata mu karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 05 Kanama 2025 ubwo Umuyobozi wungirije ushinzwe itarambere ry'ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph Desiré yafunguraga ku mugaragaro inama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga HIR-RDDP2 yashimiye umufatanyabikorwa HEIFER kuba yarahisemo ko uyu mushinga wagezwa mu karere ka Nyamasheke nk'akarere kari mu tudafite umusaruro w'amata udahagije. 

Yasabye abaganga b'amatungo ba leta n'abigenga bazakorana n'uyu mushinga mu gufasha abaturage bazahabwa inka, kuzabikora neza uko bigenwa, birinda gukora ibinyuranyije n'amabwiriza agenga ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga, kugira ngo umusaruro w'amata witezwe uzagerweho kandi n'abaturage bahawe inka biteze imbere. 

Umushinga HIR-RDDP2 ni umushinga wa Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi n'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB), ukaba uterwa inkunga n'umushinga “HEIFER”. Ni umushinga uri gukorwa mu gice cyawo cya kabiri, aho ukorera mu turere 27 na Nyamasheke ibariwemo. 

Ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga rishingiye ku itangwa ry'inka 30 muri buri murenge, abahawe inka bakibumbira mu matsinda yo kwiteza imbere kandi bagahabwa amahugurwa abafasha kwita ku nka bahawe. Muri buri murenge kandi hateganyijwe umuganga w'amatungo uzafasha abaturage mu gukurikirana no gufata neza izo nka, akazahabwa ibikoresho by'ingenzi bimufasha gusohoza inshingano uko bisabwa. 

Mu karere ka Nyamsheke, umushinga HIR-RDDP2 uzakorera mu mirenge ya Nyabitekeri, Bushenge, Ruharambuga, Bushekeri na Shangi. Mu nama nyunguranabitekerezo ku ishyirwamubikorwa ry'umushinga, hari hatumiwe abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yatoranyijwe n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari tw'iyo mirenge, abaganga b'amatungo batoranyijwe muri buri murenge, abahagarariye amatsinda y'abazahabwa inka, abahagarariye umushinga HEIFER na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->