Depite Karemera Emmanuel yavuze ko yubile ikwiye kuba umwanya mwiza wo kurebana ubushishozi ibitaragenze neza mu mateka bigakosorwa

Muri Yubile y'impurirane y'imyaka 2025 inkuru nziza igeze ku isi n'imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda yizihirijwe muri Paruwasi Gatolika ya Shangi Diyosezi ya Cyangugu mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 14 Kamena 2025, Depite Karemera Emmanuel wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimye ubufatanye burangwa hagati ya Leta y'u Rwanda na Kiliziya Gatolika, asaba ko Yubile iba igihe cyiza cyo kurebana ubushishozi ibitaragenze neza mu mateka bigakosorwa. 

Yabigarutseho agira ati: " Turashima ubufatanye mu rwego rw'ubukungu no kuzamura abatishoboye, binyuze mu miryango ifasha nka Caritas Rwanda, banki ya RIM n'ibindi bikorwa byiza bigamije gutuma abanyarwanda biyubaka kandi bigira. Kuba rero ibi byose byarakunze, byatewe n'ubufatanye busesuye hagati y'ubuyobozi bw'igihugu n'ubuyobozi bwa Kiliziya butaretsa. 

Muri iyi myaka 125 Kiliziya Gatorika yagiranye urugendo n'abanyarwanda mu mateka y'igihugu cyacu, mbere na nyuma ya Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994. Ni umwanya wo gushima umusanzu wa Kiliziya mu gufatabya na Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame, mu kongera kubaka u Rwanda kunga no kubanisha abanyarwanda mu bintu bitari byoroshye. 

Ariko kandi mu gihe nk'iki cya Yubile ni umwanya wiza wo kongera kurebana ubushishozi ibitaragenze neza muri aya mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi tugafata ingamba zose zo kubikosora burundu kugira ngo turusheho kunga ubumwe no kubaka ubunyarwanda twifuza. 

Turashima gahunda z'ubumwe n'ubudaheranwa ziri hirya no hino mu madiyosezi mu Rwanda. Dukomeze dufatanye gukumira abakomeje guhembera amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside haba hano ndetse n'ahandi hose igaragarira."


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->